FFRP irimo kwiga uburyo bwo kwinjiza uburinganire mu ngengo y’imari

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko (FFRP), hamwe n’abakozi b’inteko bafatanya mu kazi k’ingengo y’imari, guhara tariki 20/04/2012, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwiga uburyo bwo kwinjiza uburinganire (gender) mu ngengo y’imari.

Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi buzafasha abo badepite kurangiza inshingano zabo; nk’uko byasobanuwe na Hon. Mukarugema Alphonsine, umuyobozi w’ihuriro FFRP.

Yagize ati: “ubushobozi tuzakura muri aya mahugurwa buzadufasha kujya dusesengura neza kurushaho ingengo y’imari dore ko n’ubundi ari twe abagize inteko ishinga amategeko tuyemeza”.

Abagize ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko mu mahugurwa
Abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko mu mahugurwa

Abahuriye muri aya mahugurwa biteguye kuzayungukiramo byinshi harimo kungurana ibitekerezo bizabafasha kurushaho gukora akazi kabo neza no kumenya kureba niba ingengo y’imari yakoreshejwe uko bigomba.

Amahugurwa nk’aya yari yabereye i Rubavu mu minsi yashize. Icyo gihe yari arimo abagize umutwe w’abadepite gusa, kuko abagize umutwe wa sena bari batarinjira muri iri huriro. Aya ari kubera i Huye ni ay’icyiciro cya kabiri.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka