FDLR yishe abantu bane ibatwitse
Inyeshyamba za FDLR zateye mu karere ka Kabare na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 26/02/2012 zica abantu bane zikomeretsa ku buryo bukomeye abandi batatu.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera i Walungu ivuga ko abarwanyi ba FDLR binjiye mu gace ka Kibanda Mangobo hafi ya Lubimbe batwika inzu abantu bane bahiramo. Abaturage bakanguwe n’induru y’izo nzirakane bahungira mu ishyamba; nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje.
Abahagarariye imiryango itagengwa na Leta mu duce twa Mupoke mu Karere ka Kabare na Kibanda Mangobo mu Karere ka Walungu bakeka ko FDLR yakoze ubwo bwicanyi yihimura ku bitero by’Ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) bise “Amani Kamilifu” byatangiriye mu karere ka Nindja.
Mu gace ka Nindja mu Karere ka Kabare habaye ikindi gitero cya FDLR. Inyeshyamba za FDLR zatwitse amazu i Kabare abantu batatu barakomereka bikabije cyane.
Hari ibindi bitero bya FDLR byabereye mu tundi duce two muri Kongo ariko ababiguyemo ntibamenyekanye kubera kutabasha kugera mu turere byabereyemo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|