FDLR yateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda i Rubavu
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012, FDLR yateye ibirindiro bibiri by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu, abarwanyi bane ba FDLR bahasiga ubuzima.
Ibirindiro byatewe ni ibiri i Muti mu murenge wa Cyanzarwe ndetse n’ibiri ahitwa i Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi. Mu mirwano ikaze yabereye mu kibaya cya Cyanzarwe haguye abarwanyi ba FDLR batatu ndetse abaturage bavuye mu byabo kubera amasasu.
Mu murenge wa Bugeshi ho haguye umurwanyi wa FDLR umwe. Muri iki gitondo, urusaku rw’amasasu rwagabanutse mu murenge wa Cyanzarwe ariko i Bugeshi aracyumvikana.
Hari abaturage batatu bakomeretse. Hari uwitwa Kazungu Faustin wo mu murenge wa Busasamana ndetse n’abandi babiri bo mu murenge wa Cyanzarwe. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.
Aba FDLR bateye ari 18 bambaye imyenda y’ingabo za Congo. Nyuma yo gusubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda FDLR yatwaye abagore babiri bagenda bayitwaje ibintu.
Abaturage bavuze ko aho FDLR yanyuze yagiye yiba ibyo kurya ndetse bagenda bahekenya amashu.
Inkuru irambuye turacyayikurikirana.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe ababo ninzara yabayobeje ,ahubwo nyamuneka murababwire batahe kuko iyo nzara y’ishyamba nubundi irabibikiye ntaho bazayicikira
hahahaha,arikose abobatipe ko numva ninzara yaribishe,ubwo barigushobora kurwana nabantu bariye,hahaha
Muduhe amakuru arambuye ukuntu abo baterahamwe batwanjiriye?ese bambukiye he?
Ibi se ni byo koko? babwiwe niki se ko ari aba FDLR? muduhe amakuru arambuye!