FDLR yambuwe intwaro abanyarwanda bari muri RDC bataha ari benshi
Abanyarwanda batahuka bavuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko inzitizi zababujije gutaha ari abarwanyi ba FDLR babatera ubwoba, ariko ngo baramutse bashyize intwaro hasi abanyarwanda benshi bahejejwe mu buhunzi bagaruka mu gihugu cyabo.
Mu gihe leta ya Kongo n’ishami ry’umuryango w’abibyumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abanyarwanda bakiri mu buhunzi muri RDC bagera ku bihumbi 180, abatahuka mu Rwanda bavuga ko bagiye babuzwa n’abarwanyi ba FDLR babafashe bugwate.
Abanyarwanda 43 batashye tariki ya 12/12/2014 bavuga ko abenshi bari bavuye mu duce twa Gitibito na Kimaka mu bice bya Rutshuru yegereye Walikale ahitwa Beleusa na Miriki.
Nk’uko bamwe mu baganiriye na Kigali today babyivugira, ngo mu myaka 20 babwirwaga inkuru zibakura umutima zerekeye ku Rwanda, ndetse n’uwo bimenyekanye ko ashaka gutaha akicwa bigatuma benshi batinya gutaha.
Munezero Francine, umubyeyi w’abana 2 wabaga ahitwa Kimaka hafi ya Beleusa ahakunze kuba abarwanyi benshi ba FDLR avuga ko n’ubu yabahasize batarashyira intwaro hasi.

Munezero avuga yatashye mu Rwanda kubera umugabo we wari umurwanyi wa FDLR yageze mu Rwanda akamutumaho ngo nawe atahe, ariko ngo abatabona ababaha amakuru baracyari mu mwijima w’intambara no kuguma mu muhunzi.
Abajijwe uko yabonye u Rwanda, Munezero avuga ko u Rwanda ari rwiza ndetse n’abarutuye bacyeye, akavuga ko n’abandi bakiri mu buhunzi bataha, gusa imbogamizi ngo ni abarwanyi ba FDLR batemerera abantu gutaha.
Ubusanzwe abanyarwanda batahuka iyo bageze Nkamira, barakirwa bagafotorwa bagahabwa ubwisungane mu kwifuza, abafite uburwayi bagahita bakurikiranwa n’abaganga. Mu gihe cy’iminsi ibiri baba bagejejwe aho bavuka kandi bahawe n’ibikoresho n’ibiribwa bakoresha mu gihe bageze mu miryango.
Kuva tariki 31/5/2014 nibwo abarwanyi ba FDLR batangiye gushyira intwaro hasi ahitwa Beleusa, abarwanyi 103 baherekejwe n’abagore n’abana bahise bajyanwa mu kigo cya Kanyabayonga.

Nyuma y’uko abarwanyi 163, abagore babo 125 n’abana 399 bamaze kugezwa Kisangani, Ubuyobozi bwa FDLR buvuga ko bugiye kongera gusubukura igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa bagomba kwihutisha kuko basigaranye ibyumweru 3 nyuma yaho tariki ya 2/1/2015 bakaba bagabwaho ibitero n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zifatanyije n’ingabo za RDC.
Zimwe mu mbogamizi zatumye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kitihuta nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye n’abayobozi b’ibihugu by’imiryango ya SADC na ICGLR babisabye, birimo kuba bamwe mu barwanyi baragize uruhare muri Jenoside ku buryo bitanze bashyikirizwa inkiko.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda, bavuga ko umwe mu barwanya gahunda yo gushyira intwaro hasi ari Lt. Gen Mudacumura, umuyobozi w’igisirikare cya FDLR kubera ashakishwa n’inkiko ngo abazwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Lt. Gen Mudacumura akaba ashyigikiwe n’abandi basirikare bakuru barimo Col. Karume uyobora abasirikare barinda abayobozi ba FDLR bavuga ko bagomba kugaruka mu Rwanda barwana, ibi bikaba byaratumye benshi mu barwanyi basabwa kwiyoberanya mu baturage aho gushyira intwaro hasi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|