FDLR yahitanye abasirikare 3 ba FARDC n’umusivile umwe
Inyeshyamba za FDLR zishe abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umusivile umwe mu gico zateze mu gace ka Buganza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki 25/03/2012.
Icyo gitero cyabaye mu masaha ya saa saba z’amanywa ku isaha ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo ingabo za Kongo za batayo ya 805 zakurikiranaga inyeshyamba za FDLR mu gace ka Buganza mu Karere ka Rutshuru. Inyeshyamba za FDLR zaje kubimenya, ziva i Buganza mbere y’uko ingabo za Kongo zihagera. Ni ko gutera ingabo za Kongo zagendaga kuri moto.
Abasirikare batatu n’umumotari wari ubatwaye barashwe urufaya rw’amasasu bahita bitaba Imana. Abandi basirikare babiri barakomereka babajyana ku bitaro by’aho hafi; nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ayo makuru kandi yemezwa n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare “Amani Leo” bigamije guhiga inyeshyamba za FDLR, Koloneli Sylvain Ekenge avuga ko izo nyeshyamba za FDLR zinjiye mu gace ka Butabu ku muhanda wa Ishasha, maze zitwara amatungo y’abaturage berekeza iy’ishyamba mu rukerera rwo kuwa mbere tariki 26/03/2012.
Col. Ekenge yemeza ko ibikorwa byo guhiga inyeshyamba za FDLR byatangiye muri ako karere kuko FDLR yatangiye kwisuganya mu dutsiko dutoya.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|