FDLR-RUD yo ngo yanze gushyira intwaro hasi

Mu gihe Umuryango w’Abibumbye usaba umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi, abarwanyi bari mu gice cyirwa FDLR-RUD bavuga ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kitabareba, ahubwo ngo barimo kongera ubushobozi.

Uwihayimana Jean Damascene wavuye FDLR-RUD ahitwa Fatuwa muri Walikale muri Kongo akaba yageze mu Rwanda taliki 05/12/2014 yatangarije Kigali Today ko abarwanyi ba FDLR-RUD barimo kwiyongera ubushozi aho kwitabira ibikorwa byo gushyira intwaro hasi, bavuga ko igitutu kiri gushyirwa kuri FDLR-FOCA bo kitabareba.

FDLR-RUD iyoborwa na Gen. Maj. Musare ariko amazina y’ukuri ni Ndibabaje Jean Damascene wibera ahitwa Maashuta muri Walikale, ngo kudashyira intwaro hasi ibiterwa n’uko yigeze gushyira hasi intwaro 48 mu mwaka wa 2009 ahitwa Gaseke ntibacungirwe umutekano nk’uko bari babyijejwe na Leta ya Kongo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye bigatuma bongera gusubira mu ishyamba.

Uwihayimana avuga ko nubwo buri gihe havugwa FDLR hakumvikana FDLR-FOCA ngo FDLR-RUD nayo ifite imbaraga kuko ifite n’abayitera inkunga, ndetse ikaba ikunze kwiyongera imbaraga yinjiza abarwanyi benshi baturuka mu Rwanda ariko banyuze mu gihugu cya Uganda.

Umurwanyi ubanza ibumoso ni Uwihayimana Jean Damascene wahoze muri FDLR-RUD.
Umurwanyi ubanza ibumoso ni Uwihayimana Jean Damascene wahoze muri FDLR-RUD.

FDLR-FOCA iyoborwa na Gen. Mudacumura yatangiye igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, kugeza tariki 28/11/2014 abarwanyi 215 bari bamaze kugezwa mu nkambi bateguriwe i Kisangani.

Aho FDLR-RUD ikura ubushobozi

Mu buryo FDLR-RUD ikunze gukoresha mu kubona amafaranga harimo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro ababikoramo bakayisorera hamwe no gusoresha mu mihanda.

Uwihayimana Jean Damascene avuga ko mu mwaka wa 2013 ubwo yakorera ahitwa Binza muri Rutshuru ariho abarwanyi bashya ba FDLR-RUD bava Uganda binjirira ngo ku munsi yinjizaga 2500 by’amadolari y’Amerika agashyikirizwa abayobozi bakuru.

Bimwe mu bikunze gusoreshwa harimo ibirombe bicukura amabuye y’agaciro, imisoro itangwa n’imidoka zitambuka mu mihanda zijya Uganda, imodoka zikorera amakara, ubugari n’imbaho, moto zitambuka byose byinshyura amafaranga ashyirwa abayobozi ba FDLR-RUD, amafaranga babwira abarwanyi bo hasi ko akoreshwa mu kugura imiti.

Uwihayimana Jean Damascene avuga ko kuba muri FDLR ari uguta igihe kuko abato bakorera abakuru bakwigwizaho imitungo mu gihe abato baba babayeho nabi uretse kwirwanaho bakora ibikorwa byo kwiba.

Itandukaniro rya FDLR-FOCA na FDLR-RUD

Iyo havuzwe FDLR abantu bumva FDLR yo kwa Mudacumura, ari ubusanzwe igisirikare cya FDLR (Forces démocratiques de libération du Rwanda) cyacitsemo ibice 2 harimo; RUD (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie) na FOCA (Forces Combattantes Abacunguzi) ariyo ikomeye ndetse ifite abarwanyi benshi.

FDLR-RUD igizwe n’abarwanyi ba FOCA bigumuye bakishingira umutwe wabo, raporo y’umuryango w’abibumbye S/2010/596 ivuga ko RUD yashinzwe mu mwaka wa 2004 na Jean Marie Vianney Higiro hamwe na Félicien Kanyamibwa batuye New Jersey muri Amerika, kubera kutishimira imiyoborere ya Ignace Murwanashyaka na Gen Mudacumura, umutwe wabo wa gisirikare 2006 bawushinga Ndibabaje Jean Damascene icyo gihe yari Brigadier General akiri mu buyobozi bwa Foca ariko ubu ni Major General.

Iyi raporo ya S/2010/596 ivuga ko RUD yahoze yitwa RUD-Urunana ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 200 na 250 kubera yinjiza bamwe abandi bayitoroka bakisubirira mu buzima busanzwe bitewe n’uko ibinjiza ku gahato.

FDLR-FOCA yashinzwe nyuma y’uko abacengenzi batsinzwe bagasubira muri Kongo ukaba umutwe wari uyobowe na Ignace Murwanashyaka ubu ufungiye mu gihugu cy’Ubudage, naho igisirikare kiyobowe na Lt.Gen Mudacumura ukorana n’abandi ba general nka Gen. Maj Iyamuremye Gaston wasimbuye Ignace Murwanashyaka.

FOCA niyo ifite abarwanyi benshi kurusha RUD, kuko ibarirwa no mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Konga, haba muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Aamajyepfo, FOCA ikaba ibarirwa kugira abarwanyi batari munsi ya 1500, muri Kivu y’Amajyaruguru ibarirwa mu duce twa Goma, Nyiragongo, Pariki y’Ibirunga, Rutshuru, Walikale, Lubero na Beni.

Gen Musare uyobora FDLR-RUD uri imbere y'umuzungu.
Gen Musare uyobora FDLR-RUD uri imbere y’umuzungu.

FOCA niyo ibarizwa mu bice bya Kongo bihana imbibe n’u Rwanda, muri 2012 ikaba ariyo yagiye igaba ibitero mu Rwanda, ndetse FOCA niyo yagiye iregwa ibyaha by’intambara byinshi muri Kongo nko gufata abagore ku ngufu no kwinjiza bana mu gisirikare.

RUD na FOCA byose ni imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Kongo iyoborwa n’Abanyarwanda kandi barwanya Leta y’u Rwanda, ikaba ishinjwa ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare kuko hagati ya 2012-2013 yinjije abana 137 mu girikare ku ngufu bafite hagati y’imyaka 9 na 17 nkuko bigaragazwa na raporo 131024 ya MONUSCO.

Ibindi bikorwa FDLR zombi zihuriyeho ni ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubukuruzi bw’amakara n’imbaho hamwe no kwaka abaturage imisoro, amafaranga agashyirwa mu mifuka y’abayobozi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbaririra abo bantui uti:Intambara ni mbi nta ciza cayo atari ukuhasiga ubuzima muje mu rwabavyaye nayo ahandi ho ibisaka vy’Imbwa vyarahiye.

NG JM yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka