Ex-FAR yari ifite ibisasu byakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana
Inyandiko yanditswe na minisiteri y’ingabo mu 1992 yerekana ko ingabo zahoze ari iz’u Rwanda zari zifite ibisasu byo mu bwoko bwa SAM 16 missiles byakoreshejwe mu iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
Inyandiko za minisiteri y’ingabo zo mu mwaka w’1992 Kigali Today ifite zigaragaza ko Leta ya Habyarimana yaguze ibi bisasu mu rwego rwo gukaza no kongera ubushobozi bw’ingabo no kurinda icyirere. Inyandiko zandikiwe minisitiri w’ingabo tariki 17/01/1992 zivuga igurwa ry’izi ntwaro zigaragaraho umukono w’uwahoze ari umukuru w’ingabo w’icyo gihe, Col Laurent Serubuga .
Muri iyi nyandiko Serubuga yagize ati “mu rwego rwo kwirinda hejuru cyane (kuva kuri metero igihumbi na 500 kugera kuri metero ibihumbi birindwi na 500m) birakwiye ko twagira intwaro zo mu rwego rwo hejuru zagereranwa cyangwa se zingana na French Roland”.
Muri iyo nyandiko Serubuga kandi avuga ko imwe mu nzira zo kurwana urwo rugamba harimo no kugura ibisasu byo mu bwoko bwa SAM16 byo gukoresha mu rwego rwo kurinda icyirere bikanunganira izindi ntwaro ntoya zikoreshwa ku modoka.

Muri 1992 ingabo za Habyarimana zari zimaze kotswa igitutu zimaze no gutakaza uduce tunini mu majyaruguru ndetse n’uburasira zuba bw’igihugu cy’u Rwanda.
Iyi nyandiko igizwe n’amapaji ane yerekana urutonde runini rw’izindi ntwaro zaguzwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zirwanira ku butaka.
Inyandiko ikubiyemo ibyo byose yashyikirijwe urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha (ICTR) muri 2005 n’umushakashatsi w’Umwongereza, Linda Melvern, mu rubanza rwa Theoneste Bagosora wahoze ari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ingabo ubu wagabanyirijwe igihano cye cyo gufungwa burundu agahabwa gufungwa imyaka 35.

Linda Melvern kandi yanatanze ubuhamya muri komisiyo ya Jean Mutsinzi yavumbuye ko indege ya Habyarimana yarashwe n’ingabo zamurindaga zakoranaga n’agatsiko karimo umugore wa Habyarimana ndetse na basaza be.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya page 400 ya Trevidic, igisasu cya SAM 16 missile cyarashe indege ya Habyarimana cyatututse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari cyiyobowe na FAR.
Muri iyi myaka yose ishize abafana ba raporo ya Bruguiere bemezaga ko RPF yari yaraguze ibisasu bya SAM 16 byahanuye indege ya Habyarimana mu gihugu cy’u Burusiya babifashijwemo na Uganda.
Serubuga yahoze aba mu Bufaransa ariko kuva muri 2003 ubwo komisiyo y’impunzi mu Bufaransa yamwimaga ubuhunzi muri icyo gihugu nta yandi makuru aramenyekana y’aho uyu mugabo aherereye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|