Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta: Impinduka muri Guverinoma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.

Dr Eric Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi yagizwe Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta
Dr Eric Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi yagizwe Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta

Izo mpinduka Umukuru w’Igihugu yazikoze ashingiwe ku ngingo za 112 na 116 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu zindi mpinduka, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, akaba asimbuye Beata Habyalimana wari umaze imyaka mike ku buyobozi bw’iyo Minisiteri (MINICOM).

MINICOM kandi ni nayo yakuweho inshingano zo kureberera ishoramari, ryahise rishingwa Minisiteri y’Ishoramari rya Leta/Ministry of Public Investment and Privatization. Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri akaba ari Dr Yvonne Umulisa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wasimbuye Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, akaba ari Dr Ildephonse Musafiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tubifurije Imirimo myiza Kandi twizereko ubukungu buri bwiyongere kuko bagiriwe icyizere nanya kubahwa
Imana izabibafashemo

Simeon yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Dr Rwigamba tubifurije imirimo myiza ku mwanya mushya muhawe.Imana ibibafashemo nubundi murashoboye!

Flora yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka