Emma Claudine agiye gutangiza Radio y’abagore mu Rwanda

Umunyamakuru Emma Claudine aratangaza ko yishimye kuba umushinga we wo gutangiza Radiyo y’abagore “Women radio” warabashije gutsinda ngo kuko yabonaga iyo radio ikenewe mu Rwanda.

Emma yabitangaje nyuma y’uko tariki 10/12/2011 umushinga we wabashije kuza mu mishinga 13 yatsinze irushanwa ryateguwe na JCI (Junior Chamber International) Rwanda ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Terimbere Challenge Business Competition”.

Emma Claudine avuga ko umushinga we ufite agaciro k’ibihumbi 587 by’amadorali (arenga miliyoni 350 mu mafaranga yo mu Rwanda). Ngo akaba yaragize icyo gitekerezo cyo gukora umushinga wo gutangiza Radio y’abagore mu Rwanda ngo kuko yabonaga ikenewe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umugore.
Agira ati “Leta y’u Rwanda ishyigikira umugore, imufasha muri “business” za buri munsi ariko nta radiyo y’abagore tugira, nkavuga nti kuri hatabaho iyo radio”.

Akomeza avuga ko yagize igitekerezo bwa mbere ubwo yahuraha n’undi munyamakuru w’umugore ukomoka mu gihugu cya Liberia ukuriye radio y’abagore yo muri icyo gihugu. Yongera ho ko iyo radiyo izakorwa ho n’abagore benshi kandi ngo abazaba bakuriye ibiganiro (editors) azaba ari abagore. Ngo impamvu y’ibyo ni ukugira ngo ibiganiro bizajya bihita kuri iyo radiyo bizajye biba ari umugore wabyikoreye.

Agira ati “ibyo tuzajya dutangaza bizajya bitangazwa hakurikijwe ijisho ry’umugore hadakurikijwe ijisho ry’umugabo. Uko umugore abona ibintu, ibyo umugore aha agaciro, nibyo tuzaha agaciro muri iyo radiyo”. Akomeza avuga ko ibyo umugore aha agaciro bitandukanye n’ibyo umugabo aha agaciro.

Emma avuga ko iyo radiyo izakora ibintu byose bireba abagore. Ngo izatangaza n’ibireba abagabo ariko biganisha ku mugore. Ikindi ngo ni uko iyo radiyo izavuga ku burenganzira bw’umugore. Agira ati “tuzavuga ku burenganzira bw’abagore tunabubibutse, tunabubereke”.

Ngo iyo radiyo kandi izavuga ku mwana. Agira ati “ burya umugore n’umwana n’ibintu bijyana”. Yongera ho ko n’ibindi iyo radiyo izakora bijyanye n’imyidagaduro bizibanda k’umugore.

Emma ariko avuga ko ataramenya igiye nyacyo iyo radiyo izatangira gukora ngo kuko bizaterwa na JCI. Agira ati “twebwe nta mafaraga dufite. Twakoze umushinga kugira ngo baduhe amafaranga, mu gihe amafaranga bazaba bayaduhaye uburyo bwo kugura ibikoresho buzahita butangira ku buryo bwihuse”. Avuga ko yizeye ko na JCI nayo itazabitinza. Ariko ngo atekereza ko umwaka wa 2012 utazashira idatangiye.

Ibijyanye n’imikorere y’iyo radiyo byose bazabimenya muri iki cyumweru ubwo bazagirana ibiganio n’abakuriye JCI. Ikindi ngo ni uko bifuza ko iyo radio yakumvikana ahantu hanini hashoboka mu Rwanda ariko ngo ikicaro cyayo kiri i Kigali.

Agira ati “ibijyanye n’ibiro bizaba biri i Kigali ariko twifuza no gushyira irindi shami mu ntara y’iburengezazuba.”

Emma Claudine ni umunyamakuru kuri Radio Salus radiyo ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Amenyerewe mu biganiro bitanduanye ahitisha kuri iyo Radio cyane cyane ibivuga ku myororokere ndetse n’abagore birimo “Imenye nawe”, “Urubohero” n’ibindi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

ese Emma uyu mushinga wa radio y’abagore yaba yarawukoze cg ibihembo yatsindiye ntabyo yabonye? mujye mutubwira amakuru ku nkuru nk’izi muba mwadutangarije
Murakoze.

Mary yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Uyu Mudamu afite impano peee!

Big up Emma! yanditse ku itariki ya: 13-12-2011  →  Musubize

Emma genda uragitsinze pe!ureba kure nkakwemera!!!

Clemy Keza yanditse ku itariki ya: 12-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka