“Ejo heza h’Afrika hari mu maboko y’abayobozi n’abaturage bayo” Gen. Nyamvumba

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa n’urugendo-shuri by’abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afrika, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, yibukije ko ibisubizo by’ibibazo by’ibihugu bigomba gushakwa bwa mbere n’abayobozi n’abaturage ubwabo.

Aba basirikare (African military and defence attachés) baturuka mu bihugu 27 bitandukanye batangiye amahugurwa mu Rwanda tariki 09/07/2013 kugirango bagire imyumvire imwe ku makimbirane akiboneka mu bihugu bimwe by’Afrika ndetse no mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, yasabye aba basirikare gukoresha ubunararibonye bafite, maze bakagira imyumvire imwe kandi ihamye ku bibazo by’Afurika ndetse n’umuti byafatirwa.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen. Nyamvumba na bamwe muri ba defence attaches muri AU bari mu rugendo-shuri mu Rwanda.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Nyamvumba na bamwe muri ba defence attaches muri AU bari mu rugendo-shuri mu Rwanda.

Uyu muyobozi, yibukije ko abayobozi b’Afurika ndetse n’abaturage babo ari bo bonyine bafite kubonera umuti ibibazo by’umutekano mucye n’amakimbirane akiboneka mu bihugu by’Afurika no mu karere.

Ati: “Nk’abasirikare mukorana n’amahanga, mushobora kandi mugomba gutanga umusanzu wanyu w’uburyo butandukanye nk’abashishoza, abajyanama ndetse n’abafata ibyemezo, ndetse nk’urwego rufite gahunda mushobora gutanga umusanzu w’ingirakamaro. Ndifuza ko iyi yaba imwe mu ngamba muzavana mu Rwanda”.

Yakomeje yibutsa ko igihe cyose hazabura ubwitange, kurangwa n’ukuri, ubushake mu bya politiki no kugira ibintu ibyabo umugabane uzakomeza guhura n’ibibazo cy’abenegihugu n’abanyamahanga bakorera inyungu zabo bwite.

Ati: “Ndashaka gutsindagira ko ejo heza h’Afurika ndetse n’ibiyaga bigari by’umwihariko hari mu maboko y’abayobozi n’abaturage ubwabo. Hagomba kubaho isesengurwa nyaryo ry’ibibazo”.

General Nyamvumba ageza ijambo kuri ba defence attaches.
General Nyamvumba ageza ijambo kuri ba defence attaches.

Brig. Gen. Adjetey Annan ukomoka muri Ghana, avuga ko nk’umuntu wiboneye ibyaye mu Rwanda n’amaso ye mu myaka 19 ishize, asanga ibanga rwakoresheje rikwiye kwifuzwa n’ibindi bihugu by’Afrika bikibasiwe n’amakimbirane n’intambara.

Ati: “Abanyarwanda ubwabo nibo bafashe iya mbere maze biyubakira igihugu none kuri ubu aho kigeze hakwifuzwa na benshi. Kimwe mu byo tuzakura mu Rwanda ni ubunararibonye bw’iki gihugu mu guhangana n’ingaruka zikomoka ku makimbirane n’intambara”.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, ishuri ryakiriye aba basirikare, avuga ko hatumiwe abantu batandukanye barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’abarimu muri za kaminuza zitandukanye mu gihugu ngo bazatange ibiganiro.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka