Hari icyizere cy’uko abagore n’abakobwa bazagera ku rwego rwiza mu ikoranabuhanga

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, uratangaza ko hari icyizere cy’uko abagore n’abakobwa bazagera ku rwego rushimishije rwo gukoresha ikoranabuhanga nk’abagabo.

Hakim Mugenyi, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Save Generations Organization
Hakim Mugenyi, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Save Generations Organization

Ibyo bigaragarira mu bitekerezo biva mu bukangurambaga bwatangijwe na Save Generations Organization mu kurwanya ubusumbane ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, aho imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa bagaragaza gukanguka bakabona ko aho isi igeze, gusigara inyuma k’umugore mu ikoranabuhanga ari ugusiga imbaraga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Save Generations Organization, Hakim Mugenyi, avuga ko ibikorwa byabo byibanda kuri porogaramu esheshatu zirimo n’iy’ikoranabuhanga, aho uwo muryango watangije ubukangurambaga bwo kugabanya icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gutuma abagore n’abagabo bagira amahirwe angana, arimo n’ayo gukoresha ikoranabuhanga ariko hakiri icyuho.

Ni yo mpamvu Save Generations Organization yatangiye ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bufatanye na Urgent Action Fund-Africa, hagamijwe kurwanya icyuho kikigaragara mu buryo abagabo n’abagore bitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Mugenyi avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga riteye nk’irushanwa aho buri wese ashaka kugera ku rwego runaka, ari naho Save Generations Organization bahera bita ku bukangurambaga no gufatanya n’abaturage kuzamura ubumenyi.

Agira ati “U Rwanda rugeze ku ntera yihuta mu ikoranabuhanga ku buryo iyo urangaye gato urasigara ari nayo mpamvu twita ku bukangurambaga kw’ikoranabuhanga ndetse núbuvugizi kuri zimwe mu mpamvu zituma harimo ibyiciro bimwe by’abantu ( abagore, abafite ubumuga, nibindi byiciro bishingiye ku miturire) bisigara inyuma mu íkoreshwa ryíkoranabuhanga, ariko hari n’aho usanga hari abatamenya akamaro karyo ntibanihatire kurikoresha ari na yo mpamvu y’ubukangurambaga”.

Hakim Mugenyi avuga ko abagore n’abakobwa bagiye bitabira ibi bikorwa by’ubukangurambaga binyuze mu itanganzamakuru (ibiganiro kuri radiyo, televiziyo, n’inkuru zanditse) no ku mbugankoranyambaga.

Francine Uwamurera
Francine Uwamurera

Francine Uwamurera ukora ubucuruzi avuga ko ikoranabuhanga ari uburyo bumufasha ubucuruzi bujyanye n’iterambere, kumenyekanisha ibikorwa ku bakiriya, aho atumiza ibicuruzwa akoresheje telefone bikava hanze bikamugeraho.

Avuga ko umurongo mugari wa Interineti na wo ufite akamaro mu kwamamaza ibicuruzwa bye ku mbuga nkoranyamabaga akoresheje amafoto yohereza kuri facebook na Instagram, akabyoherereza umukiriya na we agahitamo ibyo akeneye cyangwa n’umukiriya akamwoherereza urutonde rw’ibyo akeneye.

Agira ati “Ikoranabuhanga rigabanya ibijyanye n’ubwikorezi kuko umukiriya dukoresheje telefone ntiyirirwa aza ku iduka ahubwo ibyo twumvikanye ndabimwoherereza, uburyo bwo kwishyura nabwo bwaroroshye kuko dukoresha terefone umukiriya nta mwanya munini atakaje ibicuruzwa bikaba bimugezeho”.

Sylvie Nsanga umwe mu bagore baharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore avuga ko ikoranabuhanga rifasha koko korohereza abaguzi n’abacuruzi guhererekanya ibicuruzwa, ariko hakiri ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, hagati y’abana n’abakuru, no ku bafite ubumuga batoroherwa no gukoresha n’ikoranabuhanga rigezweho.

Sylvie Nsanga
Sylvie Nsanga

Avuga ko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo ku ikoranabuhanga buterwa n’uko abagore badatunga amafaranga byoroshye n’abayafite ntibabe bayafiteho ububasha, n’ikoranabuhanga rihari rikaba ryiharirwa ahanini n’abagabo.

Kurwanya ubwo busumbane byakorwa gute?

Nsanga avuga ko kugira ngo umuntu yitabire ikoranabuhanga agomba kuba aritunze, kumenya kurikoresha no kuba azi akamaro karyo, hakaniyongeraho kuba aryiyumvamo kuko usanga no mu bagore ubwabo harimo ubusumbane mu kumenya gukoresha ikoranabuhanga, ibyo bigatuma izo mbogamizi zituma batamenya akamaro karyo.

Agira ati, “Abagore baba bari kuvuza abana nka hano mu kanya uwansigaraniye abana yarimo kumpamagara, niba uyu munsi ndi umugore ukora akazi nkeneye ikoranabuhanga rimfasha gukurikirana abana banjye, mama wanjye nawe akeneye ikoranabuhanga rijyanye n’ibyo akeneye birimo nk’uburwayi bw’izabukuru akamenya uko arikoresha yiyitaho”.

Kuba abagore batamenya akamaro k’ikoranabuhanga usanga batitabira kurikoresha, akaba asanga hakwiye ingamba zitandukanye zikwiye gushyirwaho zirimo no kwiga.

Christelle Muteteri avuga ko ari umugore ugeze ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya aryifashishije.

Avuga ko umuhamagaro wo kwiga ikoranabuhanga yawufashijwemo n’umubyeyi we w’umunyamibare, kandi igihe yajyaga muri kaminuza yasanze hagezweho ikoranabuhanga maze aba ari ryo yihebera.

Christelle Muteteri
Christelle Muteteri

Icyakora avuga ko hari aho usanga nka porogaramu zimwe na zimwe akenewemo zibangamiwe n’inshingano zo kwita ku bana, akavuga ko gukorera aho umuntu ari na byo bifasha, kandi kwiga kubangikanya imirimo n’inshingano bimufasha.

Ku kijyanye n’imbogamizi yo kuba abagore n’abakobwa badatunze amafaranga menshi, Muteteri avuga ko abagore bakeneye gufashwa kwiyumva mu ikoranabuhanga hakurikijwe icyiciro cya buri muntu.

Guhera muri Kamena 2021, ubu bukangurambaga bwakozwe na Save Generations Organization hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwirav ry’icyorezo cya Covid-19, hakoreshejwe n’ubundi ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye harimo za Radiyo na Televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byandika kuri murandasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane umugore ashyigikirwe no mu gukoresha ikoranabuhanga Aho Ari hose

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka