EDPRS II igena ko buri karere kagira umudugudu w’icyitegererezo

Gahunda y’imbarurabukungu ya kabiri yo mu Rwanda (EDPRS II) igena ko mu bigomba kwitabwaho kugira ngo Abanyarwanda babashe kugera ku iterambere harimo ko gutura mu kajagari birekera aho, abaturage bagatuzwa mu midugudu.

Augustin Kampayana, umuyobozi w’ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko komite z’imiturire mu turere zigomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gutura mu midugudu.

Na none kandi, ngo buri karere kagomba kugira byibura umudugudu w’icyitegererezo, ni ukuvuga umudugudu ufite ibikorwa remezo byose bikenerwa n’abaturage : amazi, amashanyarazi, ibikumba rusange, ishuri, …

William Ngabonziza, umukozi muri iri shami ryo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rishinzwe imiturire yo mu cyaro ati «umudugudu w’icyitegererezo buri Karere gasabwa kugira ugomba kuba ukase neza, kandi abawutuyemo bakubaka kuri gahunda».

Mu gukata iyi midugudu, hagomba gukorwa ku buryo buri rugo ruba rukora ku muhanda, kandi ugasanga amarembo areba hamwe.

Biteganyijwe kandi ko bene iyi midugudu igomba kuba ikase ku buryo haba igice cyo guturamo, hakaba imirima abantu bahingamo, hakaba igice cyagenewe isoko n’amaduka aho abawutuyemo bajya guhaha ibyo bakeneye.

Umudugudu w’icyitegererezo kandi uzajya uba urimo n’ahagenewe ibiraro byo kororeramo.

Birumvikana ko nubwo biteganyijwe ko buri Karere kagomba kugira umudugudu w’icyitegererezo, akashaka kugira myinshi katasubizwa inyuma.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Izongambaz’iterambere turazishyigikiye,ariko birasaba kubanza kwigisha no kumvisha Abaturage inyugu kuriburiwesezigamijwe kugerwahomuri rusange.ese ugutura kumudugudu kubantubose bazababarituye muri wamudugudu w’ikitegererezo hari ahobizababihuriye no guhuza ubutaka bwabo?ndagirango mudusobanurire murakoze.

Aimehustler yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka