EAV-Mayaga iravugwamo ingengabitekerezo ya Jenoside

Ishuli ryisumbuye rya EAV-Mayaga riri mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ryugarijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku bikorwa n’inyandiko zisesereza bamwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside biga muri icyo kigo.

Byatangiye umwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside witwa Byukusenge Olive yibasirwa amakayi ye bakayahindura ubushwambagara andi akaburirwa irengero ku buryo ubu asigaye amara masa; nk’uko Gafuku Barthazar umaze imyaka igera kuri 3 ayobora ikigo cya EAV Mayaga abitangaza.

Nyuma y’iminsi mike ibyo bibaye hongeye kuboneka inyandiko zandikiwe bamwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside zibatuka kandi zikanabasesereza bikomeye.

Imvugo ikubiye muri izo nyandiko zandikiwe bamwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iragira iti: “Muri nk’amasazi yaguye mu mata, tuzabatokoza imihoro”.

Ayo magambo asesereza hamwe n’inyandiko zidasinye (tracts) byahuruje inama y’ikitaraganya yahuje inzego z’umutekano zirimo ingabo na polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’ikigo hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira ikigo cya EAV-Mayaga giherereyemo yabaye kuwa gatandatu tariki 02/06/2012 kugira ngo bashobore gukomakoma amazi atarenga inkombe.

Abandika izo nyandiko ntibarabasha kumenyekana usibye abanyeshuli babiri barimo abitwa Ishimwe Claudine na Mushimiyimana Erina biga muri icyo kigo bamaze gusaba imbabazi mu nyandiko biyemerera ko hari amwe mu magambo babwira bagenzi babo atameshe kandi aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Cyakora abo bana bombi baracyari bato akaba aricyo gituma harimo gukekwa ko ibyo bavuga biganisha ku ngenagabitekerezo ya Jenoside baba babikomora ku babyeyi babo cyangwa abandi bishingizi babarera kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye bataravuka nk’uko abari muri iyo nama babivuze.

Abanyeshuli ba EAV-Mayaga bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ifitwe na bamwe muri bo kandi bakiri bato.
Abanyeshuli ba EAV-Mayaga bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ifitwe na bamwe muri bo kandi bakiri bato.

Iyo nama idasanzwe yasabye abanyeshuli bose biga mu kigo cya EAV-Mayaga gushyira umutima hamwe bakiga aho kujya mu tuntu nk’utwo tw’ubutindi, itiku n’amacakubiri bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira wayoboye iyo nama yamaganaga iyo ngengabitekerezo ya Jenoside agira ati: “Bana muve mu byo muhugiyemo kuko birabajyana ahantu habi kandi mwari mufite amahirwe yo kwiga ibizabagirira akamaro mukazaba abayobozi beza b’ejo hazaza.”

Kimwe n’abandi bari bahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyanza bagiriye inama abanyeshuli ba EAV-Mayaga babasaba kutijandika mu bintu byose biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’iyi nama yaguye hakurikiyeho n’indi yabereye mu muhezo yahuje bamwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside igamije kubahumuriza no kubihanganisha babasaba kudacibwa intege n’ibiri kubabaho muri iyi minsi.

Umwe mu bibasiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nta kayi n’imwe asigaranye

Uko ari bane uwitwa Byukusenge Olive we aribasiwe ku buryo bukomeye kuko nta kayi akigira kubera kuzimwiba izindi bakazica bagamije kumutesha umutwe; nk’uko yabivugiye mu nama yabereye mu muhezo.

Yagize ati: “Ubu nta kayi nkigira mu gihe nitegura kuzakora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye”.

Undi mugenzi we nawe yunzemo ati: “ Turahangayitse bikomeye kuko umuntu utinyuka kukwita isazi yaguye mu mata akagerekaho kuvuga ko azagutokoza umuhoro, twese tuzi ukuntu umuhoro wakoze ibara muri iki gihugu ni ibintu bibabaje cyane”

Abo banyeshuli bibasiwe mu bikorwa no mu magambo kubera ko bacitse ku icumu rya Jenoside basanga iryo totezwa riri kubabaho nirikomeza bazamenengana bakava muri icyo kigo.

Gafuku Barthazar, umuyobozi wa EAV-Mayaga.
Gafuku Barthazar, umuyobozi wa EAV-Mayaga.

Ubuyobozi bwakomakomye bubereka ko umutekano wabo ugiye gucungwa neza kandi buzakora ibishoboka byose ibyababayeho ntibisubire kubaho ukundi ndetse n’ababahungabanyiriza umutekano bakaba bazatabwa muri yombi binyuze mu iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa nk’uko babisezeranyijwe n’ababakoresheje inama.

Byukusenge Olive waciriwe amakayi ye ubuyobozi bw’ishuli rya EAV–Mayaga bwamemereye kuzamugurira andi kugira ngo ashobore gukomeza amasomo ye neza.

Ishuli rya EAV-Mayaga ryo mu karere ka Nyanza ryaherukaga guhura n’ikindi kibazo cy’ingutu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 2012 ubwo abanyeshuli 30 bahungabanaga bikomeye batanu muri bo bagahabwa uruhushya rwo gutaha.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyizak ubuyoboz bwa eav mayaga bwakwigisha abanyeshuri ibibi byiyontindigasani

MUKESHIMANA dative ttc save yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Byukusenge Olive aramerewe nabi pe!Ama cahier ntacyo azamufasha kuko azategerezwa gufata ama note mashya!bara muha za syllabus..Naho abantu bagira ibyobitekerezo bibi bakwiwe guhanwa,umuntu ugeze secondaire aba afite ubwenge bukwiye.ntibitwaze ngo kuva ufite 12 kugeza 20 yamavukiro ngo urumwana,oya!uba ukuze!kandi uba uhohotera abandi ubibona.Nabagome pe!

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Bana ba EAV - Mayaga iyo nyagwa y’ingengabitekerezo ya jenoside murayishakaho iki?

Musigeho rwose nta cyiza muzabibonamo ndabibasabye

yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka