Dufite ubushobozi bwo guhitiramo abazadukomokaho icyerekezo cyiza– Prof. Shyaka Anastase
Ngo n’ubwo Abanyarwanda badashobora guhindura amateka mabi igihugu cyabayemo, ngo bafite ubushobozi bukomeye mu biganza byabo bwo guhitamo imbere heza no guhitiramo abazabakomokaho icyerecyezo cyiza.
Ibi ni ibyumvikanye mu ijambo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board yagejeje ku bayobozi b’amatorero n’imiryango ishingiye ku madini mu mwiherero barimo mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Professor Shyaka Anastase uyobora RGB yagize ati “Nta bushobozi dufite bwo guhindura amateka yacu, ariko dufite ubushobozi bwo guhitiramo abazadukomokaho icyerekezo cyiza cyizahindura ibyo byose.”
Muri uyu mwiherero ngo uzibanda kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, Prof. Shyaka yavugiyemo ko amadini yagize uruhare rugaragara mu mateka mabi yaranze igihugu cyacu, ndetse aza no kugira urundi ruhare mu bihe bishya igihugu cyiyemeje cyo kwiyubaka mu nzego zose.
Umuyobozi wa RGB yagize ati “Mu mateka yacu y’ibisebe, amadini yabigizemo uruhare, no mu mateka yacu mashya yo kubyomora no gutera imbere, amadini yabigizemo uruhare.” Ibi rero ngo birerekana uburyo amadini ashobora gufasha Abanyarwanda gutera imbere.
Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi b’amadini bagera ku 100, ngo uzamara iminsi itatu ku matariki ya 12-14/11/2013 mu karere ka Musanze, aho bazaganira ku ruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Uyu mwiherero ngo wari wasabwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero ubwo bari bashoje inama y’umunsi umwe mu kwezi kwa 08 uyu mwaka, aho bifuje ko bazakora umwiherero maze bakaganira birambuye kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Pasiteri Munyamaso, uhagarariye ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ijyanye rwose n’intego y’amatorero yo kunga abantu hagati yabo ndetse no kubunga n’Imana.
Yagize ati: “Ni gahunda nziza kandi ihuje n’ibyo amatorero akora, kuko misiyo nini y’itorero ni misiyo y’ubwiyunge hagati yabo ndetse no kubunga n’Imana. Nyuma y’ibyo, ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyumvamo Abunyarwanda kuruta uko baba ikindi icyo aricyo cyose.
Minisitiri muri perezidansi Venantie Tugireyezu, yavuze ko igihe kigeze Abanyarwanda bakinjira mu bihe bishya byubakiye ku kuri ndetse no kwizera, no kubwizanya ukuri ku mateka yaranze igihugu, hakabaho gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga.

Ati: “Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, yasanze ari ngombwa ko dutera indi ntambwe, tukagera kure, ku kindi cyiciro cy’ubuzima bw’igihugu cyacu, aho twubaka kwizerana mu bana b’u Rwanda, aho buri Munyarwanda asabwa kubigiramo uruhare, hakabaho kuvugisha ukuri ku byahungabanyije umuryango Nyarwanda, hakabaho kandi gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga. Iyo ni gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndiho mbabwira.”
Minisitiri Tugireyezu, yibukije aba bayobozi b’amadini n’amatorero, ko no muri bibiliya hagaragaramo ingero z’abasabye imbabazi z’ababo, kabone n’ubwo nta cyaba bari barakoze.
Ati: “Muribuka ko Nehemiya yasabye imbabazi z’igicumuro cyakozwe mu izina ry’ubwoko bwe. Muribuka kandi ko Yobu yajyaga yicara avuye mu minsi mikuru n’abana be, agasaba imbabazi ku gicumuro yacyekaga ko abana be bashobora kuba bakoze mu minsi mikuru.”

Minisitiri Tugireyezu yavuze kandi ko muri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda harimo icyiciro cya gatatu cyo gutanga imbabazi. Usabwa imbabazi yiyoroshya akazitanga, kugira ngo dushobore nyine kugera kuri kwa kwizerana gusesuye. Kugira ngo ibi bishoboke birasaba ko n’usaba imbabazi avugisha ukuri kose”.
Muri uyu mwiherero kandi, hagaragajwe imyanzuro yavuye mu mwiherero w’abagize guverinoma ndetse n’uw’abagize unity club, ihuriro ry’abari muri guverinoma ndetse n’abigeze kuyibamo hamwe n’abafasha babo.

Imwe muri iyi myanzuro harimo guca ishyiga ry’abanyapolitike, aho umuyobozi avugira mu ruhame ibintu, yagera ku ruhande akavuga ibihabanye n’ibya mbere, ibiganiro bihoraho kandi bikubiyemo ukuri kugira ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishinge imizi, kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibyiswe ubwoko bw’ubuhutu, ubututsi, n’ubutwa byaranzwe no kuba icyico cy’u Rwanda, guhindura ndi umunyarwanda umuco mu Rwanda n’ibindi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwe cyizere cy’ejo hazaza niyo mpamvu no guhitamo imibereho y’abazadukomokaho bishoboka cyane!
Twese hamwe nk’bitsamuye tugendere muri gahunda ya "Ndumunyarwanda" hari benshi bizafasha!!
Ni byiza ko n’amadini yatumiwemo kabisa icyo ndagishimye..kandi birazwi ko bafite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu Rda..kandi bagize uruhare mu gusaba imbabazi nk’uko aribo bagize imbaga nyamwinshi nyarwanda hari icyo byatanga!!
dushyigikiye icyerecyezo cyiza Leta yacu yaduhitiyemo