Dufite inshingano yo kugarura amahoro ku mugabane wacu –Gen. Nyamvumba
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yibukije abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda ko bafite inshingano zo kugarura amahoro muri Afurika.
Ibi Gen. Nyamvumba yabitangarije mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo yafunguraga ibiganiro nyunguranabitekerezo (symposium) ku bibazo byugarije umutekano ku mugabane w’Afurika, ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2015.
Yagize ati “Ingaruka z’intambara zibera imbere mu bihugu zirenga imipaka, bitwibutsa ko dufite inshingano zo kugarura umutekano ku mugabane wacu”.

Gen. Nyamvumba avuga ko ari yo mpamvu u Rwanda ruza ku isonga mu kohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, inshingano rwihaye kandi ruzakomeza.
U Rwanda rufite abasirikare basaga ibihumbi bine mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, birushyira ku mwanya wa gatandatu ku isi, n’uwa gatatu ku mugabane w’Afurika nyuma ya Ethiopiya na Nigeriya.
Umutwe wa FDLR ushinjwa gukora Jenoside mu Rwanda, imitwe y’iterabwoba nka Al-Shabab muri Somalia na Kenya, Boko Haram muri Nigeria n’ibihugu bihana imbibi, intambara muri Sudani y’Amajyepfo n’imvururu zo mu gihugu cy’u Burundi ni bimwe mu bibazo by’umutekano muke bivugwa ku mugabane w’Afurika.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, ahamya ko ibi biganiro bifasha abasirikare bakuru bo mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba biga mu ishuri rya Nyakinama gusobanukirwa ibibazo by’umutekano byugarije umugabane w’Afurika.
Zimwe mu mbogamizi z’umutekano zirimo kandi iterambere ry’ikoranabuhanga ryakagombye gukoreshwa mu byiza rikoreshwa mu byaha nk’iby’ubushukanyi, guhanahana amakuru kw’abakora iterabwoba, guhererekanya amafaranga (money laundering) n’ibindi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asanga ibyo bibangamira umutekano bikoranwa ubuhanga, akaba ari yo mpamvu bisaba n’ubuhanga mu kubikoma mu nkokora.

Muri ibi biganiro–nyunguranabitekerezo bizamara iminsi itatu bifite insanganyamatsiko igira iti “Ibibazo by’umutekano muri Afurika muri iki gihe”, abanyeshuri 47 bava mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya na Sudani y’Amajyepfo bazaganirizwa ku mavugurura ya politiki, imvururu n’uburyo zikemurwa, uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu byemezo bifatwa n’umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizatangwa n’impuguke mu bya politiki, abashakashatsi, abarimu ba kaminuza n’inzobere mu by’umutekano n’impuguke mu itangazamakuru n’itumanaho.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
TURASHIMA.INGABO.ZURWANDA.UBWI.TANGE.ZIGIRA.MURAKOZE.YARI.
ingabo z’igihugu nizikomereze aho turazishyigikiye.
Twemera ko igisirikare cyacu gisobanutse ariko ntitwumva impamvu EFDLR ikigaragara nkabantu bintakoreka kandi bigaragara ko babangamiye abanyaRwanda n’Isi muri rusange.
Turashimira ingabo z’u Rwanda kubw’utwari zikomeje kugaragaza, Dufite amahoro.