Dr Vuningoma yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Dr James Vuningoma uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.

Dr Vuningoma yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), akaba yarakoze n’indi mirimo inyuranye. Yitabye Imana afite imyaka 72 azize uburwayi. Abavandimwe n’inshuti z’umuryango we bamuherekeje ari benshi, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bakaba bitabiriye uwo muhango.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na we witabiriye uwo muhango, yavuze ko igihugu kibuze umuyobozi wakoraga umurimo we awitangira.

Yagize ati “Tubuze umuyobozi wakoraga kandi wakundaga umurimo ndetse wakoraga umurimo unoze. Icyo yemeraga gukora yagikoranaga umurava, Vuningoma yari intore yo kwizerwa ku buryo mujyanye ku rugamba wumvaga muzafatanya. Ngashimira mwese mwaje kumuherekeza muri benshi bigaragaza akamaro yari abafitiye ndetse n’igihugu”.

Minisitiri Mbabazi yashimye ubutwari bwa Vuningoma
Minisitiri Mbabazi yashimye ubutwari bwa Vuningoma

Ati “Imirimo yose yakoze yayikoze neza kuko yayikoranaga ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, igihugu kikaba kimushimira”.

Umufasha wa Dr Vuningoma ari we Goretti Kambayire, yavuze ko umugabo bari babanye neza, gusa ngo urupfu rwe rwaramutunguye.

Ati “Ndashimira Imana yampuje na Vuningoma, yarankunze cyane, arantetesha kandi ankudira umuryango. Uburwayi bwe bwamutwaye nk’umurabyo ku buryo ntamenye uko byagenze, byarihuse cyane kuko twaravuganaga murwaje, ariko hageze igihe arambwira ngo ‘mukomere’ ahita asinzira arigendera ku buryo atigeze arwana n’urupfu”.

Umufasha wa Vuningoma avuga ku mateka ye
Umufasha wa Vuningoma avuga ku mateka ye

Yakomeje avuga ko umugabo we yari yabanje kwivuriza mu Buhinde, aho byari byamaze kumenyekana ko yari afite kanseri y’ibihaha, gusa ngo yanze ko batangira kuyimuvurirayo ahitamo kuza mu Rwanda kuko na ho babikora, ari bwo nyuma yaje kwitaba Imana aguye mu bitaro by’Umwami Faisal.

Dr Vuningoma yari umwana wa kabiri mu muryango w’iwabo wari ufite abana barindwi, akaba yitabye Imana asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu witwa Anthony Vuningoma.

Dr Vuningoma yari inzobere mu by’indimi aho yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda nyuma aza kuhigisha, hashize igihe yaje gukomereza kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Bordeaux mu Bufaransa.

Nyuma yaho yaje kugaruka mu Rwanda, nk’umuhanga mu ndimi ahita ahabwa inshingano z’umwanditsi mukuru wa mbere w’ikinyamakuru The New Times, aho yavuye ajya kuba umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu yahoze ari kaminuza y’uburezi (KIE).

Aho yahavuye agiye gukora muri RALC ari na ho asoreje ubuzima bwe ku isi agikora, akaba yaritabye Imana ku ya 20 Mutarama 2020.

Imihango yo kumuherekeza yatangiriye mu rugo iwe ku Kacyiru, isengesho ryo kumusabira rikaba ryabereye mu rusengero rw’Abangirikani i Remera, hanyuma ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Dr Vuningoma yasezeweho bwa nyuma
Dr Vuningoma yasezeweho bwa nyuma
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin na we yaherekeje Dr Vuningoma
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin na we yaherekeje Dr Vuningoma
Yasezeweho n'abantu benshi
Yasezeweho n’abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Basi niyigendere.Uyu munsi niwe,ejo ni twebwe.Tujye tumenya ubuzima icyo aricyo,twitware neza,tubane n’abandi neza,kubera ko ubuzima ari bugufi.Twe gutwarwa n’ibyisi gusa,ahubwo tujye dushaka imana mu gihe tukiriho.Ntitugategereze ko badusabira twapfuye,ahubwo tujye twisabira imana mbere yo gupfa.Yaba pastor cyangwa padiri,siwe watuma imana itubabarira ibyaha byacu.Muli make,dushake imana mbere yuko dupfa.Tuge twemera tudashidikanya ko abantu bapfa bumviraga kandi bashakaga imana bashyizeho umwete,izabazura kuli wa munsi dutegereje.Ni nayo mpamvu abakristu nyakuri badatinya urupfu,kubera ko bazazuka.Imana yabivuze ntijya ibeshya.

benimana yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka