Dr Vincent Biruta yahererekanyije ububasha na Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano

Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Kabiri 18 Kamena yahererekanyije ububasha na Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 12 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma abandi bahindurirwa inshingano, ari nabwo Alfred Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi asimbuye kuri uwo mwanya Olivier Nduhungirehe.

Alfred Gasana yakoze imirimo itandukanye, aho yabaye Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2011 akuriye Komisiyo ya Politiki.

Yabaye Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu mu Kuboza 2021 avuye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), aho yari akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Gasana yayoboye Minisiteri y’Umutekano asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wayiyoboye amezi atanu akaza gukurwaho mu 2020, minisiteri ikongera gusubiraho mu Kuboza 2021 ari nabwo yahawe Alfred Gasana wari ugiye kuyimaramo imyaka hafi itatu.

Dr Vincent Biruta wahawe iyo Minisiteri, yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga guhera mu, iy’Ubuzima, iy’Abakozi ba Leta, iy’Ubwokorezi n’Itumanaho, iy’Uburezi n’iy’Umutungo Kamere. Yanabaye Perezida wa Sena imyaka icyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka