Dr. Papias Musafiri Malimba yasimbuye prof Lwakabamba ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi
Kuri uyu mugoroba tariki 24 Kamena 2015, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma agira Dr Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’Uburezi asimbuye kuri uyu mwanya Prof. Silas Lwakabamba wari uwumazeho igihe kigera ku mwaka.
Uretse Dr. Papias Musafiri Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi, Ntivuguruzwa Celestin na we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri asimbuye Sharon Haba.

Dr Musafiri yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB, naho Ntivuguruzwa akaba yari umwarimu mu Ishami ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze cyitwa KIE.
Dr. Papias Musafiri Malimba uretse kuba yari umuyobozi wa CBE yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi.
Dr. Papias yabonye impamyabumenyi ye mu bucuruzi n’icungamutungo muri Kaminuza ya Dar-Es-Salaam naho icyiciro cya gatatu (Master) yiga Business Administration (MBA) ayikura muri IIT-Roorkee yo mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe impamyabushobozi y’ikirenga yize Ityazabwenge mu by’Ubucuruzi cyangwa Philosophy in Finance muri VIT University.
Prof Slas Lwakabamba yakoze imirimo itandukanye mu burezi mu gihugu cya Tanzania cyane muri Kaminuza Dr Musafiri yizemo ya University of Dar es Salaam. 1997 nibwo Prof Slas Lwakabamba yageze mu Rwanda atangiza Kaminuza y’ikoranabuhanga izwi nka KIST naho 2006 nibwo yagizwe umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda iri Butare.
Prof Silas Lwakabamba usimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi azwi mu burezi bwo mu Rwanda kuva mu 1997.
Prof Slas Lwakabamba yagiye avugwaho guteza imbere amakaminuza cyane cyane mu kuzongerera inyubako.
Muri 2013 mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo yagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo naho tariki 30 Nyakanga 2014 yinjira muri Minisitere Uburezi, umwanya asimbuweho na Dr Musafiri Papias.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Turakwishimiye Nyakubahwa Minister, ariko unadufashe gukemura ibibazo by’amakaminuza yigenga adakorera mu mucyo. Dufite ikibazo na Mahatma Gandhi University yigisha ibintu itemerewekandi na Higher Education Council (HEC) twandikiye ikaba yarananiwe kuyihagarika cyangwa ngo ikure abanyeshuri mu gihirahiro. Abakozi bayo wagira ngo babahaye akantu. Twe abanyeshuri bo muri Environmental sciences turarenganye uretse ko hari n’abandi banyeshuri benshi. Dukeneye ko basobanurira abanyarwanda.
congratilation zana impinduka muri iyo minister kbs courage
hamwe n’ Imana bizashoboka.
Musafiri ni umuntu w’umugabo cyane nazunguze mineduc maze ikomeze itere kandi dushimire Lwakabamba
nibyiza pe ariko mudukurireho na Binagwaho Agnes turamurambiwe kuko Minisante yarayizonze peee !
TUBIFURIJE ISHYAMUMIRIMO MISHYA
tumuhaye karibu kabisa naze akomereze aho silas yaragereje kandi akomeze ateze uburezi imbere.
silas we yerekejwe he?umusaza buriya aba yabonye icyarushaho kuganisha u rwanda aheza kurushaho
RWAKABAMBA niwe watangije KIST naho Papias yaje kwigishamo muri 2000. Murakoze