Dr Munyandamutsa Naasson yitabye Imana
Dr Munyandamutsa Naasson wamenyekanye cyane mu bijyanye n’ubujyanama ku ihungabana, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Werurwe 2016, azize uburwayi.
Muganga Munyandamutsa w’imyaka 56, yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal.
Uyu muganga yari inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe ndetse no kugira inama abahuye n’ibibazo bitandukanye by’ihungabana.

Dr Munyandamutsa yamenyekanye kandi mu biganiro yagiraga hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse no mu biganiro mpaka byabaga byateguwe n’Umuryango Never Again.
Dr Munyandamutsa yabaye mu Busuwisi igihe kinini. Yatashye mu Rwanda mu mwaka wa 2001, aho yafashije abatari bake bahuraga n’ibibazo bitandukanye byo mu mutwe.
Uretse kuba Umuganga, Munyandamutsa yari n’umushakashatsi. Asize umugore n’abana bane.
Ohereza igitekerezo
|
imana imwakire mubayo, kdi umuryango we ukomeze kwihangana
RIP doctor w’umuhanga. Imana ikwakire iwayo.
Imana izamushyire mu bayo rip
Imana imuhe ijuru, nari muzi kaminuza ibutare n’ikigo cy’ibiganiro bigamije amahoro!! tubuze uw’ingenzi, umuhanga kandi wakundaga ukuri n’amahoro. Niho twavuye k’Uhoraho kandi niho tuzasubira!! RIP family Munyandamutsa Naasson
Imana imwakire ,kuko nayo imukunze kuturusha ,kdi iturushije imbaraga .