Dr Mukankomeje afungiye gukingira ikibaba abo Polisi ikurikiranye

Dr Rose Mukankomeje uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibidukikije (REMA) yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho gukingira ikibaba abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro bakekwaho ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yabwiye Kigali Today ko Dr Mukankomeje akekwaho kuba yarabangamiye ikurikiranwa ry’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro, bakurikiranweho inyerezwa ry’amafaranga yagombaga kubaka Guest House ya Rutsiro.

Dr Rose Mukankomeje yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru, tariki 20 Werurwe 2016. Ifoto/Internet.
Dr Rose Mukankomeje yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru, tariki 20 Werurwe 2016. Ifoto/Internet.

Yagize ati “Ni ko bimeze arafunze. Ntabwo ubu ngubu naguha ibisobanuro bihagije ku idosiye ye ariko arakekwaho kuba yarashatse gukingira ikibaba abakurikiranywe mu idosiye ya Rutsiro, ivuga ibintu bijyanye n’inyerezwa ry’umutungo ndetse na ruswa ku bijyanye no kubaka Guest House ya Rutsiro.”

Yongeyeho, ati “Iyo dosiye rero, bigaragara ko [Mukankomeje] ashobora kuba yarayigizemo uruhare mu buryo bwo gushaka kuzimanganya ibimenyetso no gukingira ikibaba abakurikiranwa kandi nk’umuyobozi ku rwego rwe ntabwo byakumvikana.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubu iperereza ryatangiye, ibisobanuro birambuye bijyanye n’icyo akurikiranyweho bikazatangazwa iperereza rirangiye.

Dr Rose Mukankomeje yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe 2016, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, nk’uko Polisi yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

hhhhhhhaaaaaaaaaaaaaa uriya mugore se yagirira impuhwe bariya bari abayobozi uko mubizi,......... baba bafitanye se iyihe sano? ahubwo yasongamo ubwo ahubwo afite ibindi yakozemo ubucuyi birakekwa ko yaba ari pharmacie veternaire yabaga i gakeri ubutabera we mushishoze

Elias yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Mwasabye uburinganire; rwka mwumve uko abagabo twari tumerewe

teyodomiri yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Hari aho kanyanga ikingirwa ikibaba n’inzego z’ibanze

Mugande yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

It’s time for such people to face justice. Corruption is bad behavior. Keep it up law enforcement agencies

rukara yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka