Dr Harebamungu yifatanyije n’Abanyamasheke mu muganda wo kwimura abatuye mu manegeka
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu muganda ugamije kwimura abaturage batuye mu manegeka (High Risk Zone) bagatuzwa ku midugudu yagenwe.
Muri uyu muganda wabaye tariki 08/06/2013, abaturage n’abayobozi ku nzego zitandukanye bafashije imiryango ine yimutse mu manegeka mu bikorwa byo gusiza, kubumba amatafari no kubaka inzu kuri Site ya Kinini iri mu mudugudu wa Mutusa, mu kagari ka rwesero mu murenge wa Kagano.

Dr Harebamungu yashimiye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke umurava bagaragaje mu gufasha bagenzi babo babavana mu manegeka bagatuzwa ahantu heza kandi akishimira ko inzu bubaka ari inzu nini zikwiriye umuryango ufite agaciro.
Dr Harebamungu yongeye kwibutsa abaturage ko bakwiriye gutura ahantu hazima hari icyizere bakirinda gutura ahantu h’amanegeka, aho bahora bikanga ko bahura n’ingorane.
Uyu muganda kandi witabiriwe n’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko bari bayobowe na Visi Perezida w’Inteko, Depite Kankera Marie Josée.

Abafashijwe muri uyu muganda bashimiye abayobozi n’abaturage babafashije muri uyu muganda kandi bakishimira ko na bo bazatura ahantu hatunganye hatabateza ingorane.
Cyakora abo muri iyi miryango ine yafashijwe muri uyu muganda ujyanye no kubaka bagaragaje ko bakoze ibishoboka kugira ngo babashe kwimuka harimo no kugurisha imitungo bari bafite ngo babashe kubona ibibanza ku midugudu, ariko ko ubushobozi bwabo burimo kurangira ntaho barageza izo nyubako, bityo bakifuza ko bahabwa ubufasha bw’isakaro kugira ngo imvura y’umuhindo izasange ayo mazu asakaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko ku kibazo cy’abaturage bagaragaza ko bafite ubushobozi buke bwo kuzuza inyubako zabo, igisubizo kizava ku mudugudu uzajya uterana ukareba abantu wafasha kubaka ndetse n’inzego zihariye zikaba zagena umusanzu wazo mu rwego rwo gutera inkunga abadafite ubushobozi bwo kuzuza inyubako zabo.
Mu gihe cy’amezi atatu asabwa kugira ngo abaturage bari muri High Risk Zone babe bavuyemo, akarere ka Nyamasheke karabarura imiryango 1727 kandi kakizera ko muri iki gihe iyi miryango izaba yatujwe neza binyuze muri gahunda y’umuganda no kuremera ku badafite ubushobozi buhagije.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|