Dr. Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango
Dr. Diane Gashumba niwe Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), asimbuye Oda gasinzigwa wari usanzwe uyiyobora. Ni impinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Umulisa Henriette wari usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, yagizwe umunyamabanga mukuru muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare. Umwanya yari arimo uhabwa Kamanzi Jackline.
Perezida Kagame yanashyize Jack Kayonga ku buyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|