Dr Charles Murigande agiye guhagararira u Rwanda no muri Nouvelle-Zélande
Dr Charles Murigande usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani yashyikirije umuyobozi mukuru w’igihugu cya Nouvelle-Zélande, Lieutenant General Jerry Mateparae, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Nyuma yo gushyikiriza umuyobozi wa Nouvelle-Zélande indamutso ya Perezida w’u Rwanda, tariki 17/04/2012, Dr Murigande yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu gishya mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza (Commonwealth) gifite ubushake bwo kwagura ububanyi n’amahanga, ndetse no kubaka ubufatanye butanga umusaruro ku bihugu bigize uwo muryango.
U Rwanda rwahisemo kugirana umubano Nouvelle-Zélande kubera impamvu zitandukanye zirimo ubufatanye mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’abari n’abategarugori ndetse no kubahiriza amahame shingiro y’umuryango wa Commonwealth. Ibi bihugu byombi kandi bizafashanya ku bunararibonye mu byiciro nk’uburezi, ubuhinzi n’ubwororozi ; nk’uko byatangajwe na Dr Murigande.
Uwari uhagarariye Nouvelle-Zélande yatangaje ko u Rwanda ari inshuti nziza y’icyo gihugu kuko bisangiye indangagaciro za demokarasi n’ukwibohora. Yavuze kandi ko yishimira uburyo u Rwanda rwitwara mu ruhando mpuzamahanga kandi icyo gihugu cyishimiye gukorana n’u Rwanda haba muri Commonwealth ndetse no mu yindi miryango mpuzamahanga.
Lieutenant General Jerry Mateparae yavuze ko u Rwanda rwatunguye isi, uburyo rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anemeza ko igihugu cye kiteguye gufatanya n’u Rwanda haba mu burezi, ubuhinzi, n’iby’ingufu kamere by’umwihariko.
Umuyobozi wa Nouvelle-Zélande yongeye guha ikaze Ambasaderi w’u Rwanda mushya mu gihugu cyabo, amubwira ko we na Guverinoma biteguye gufatanya nawe ndetse no kumushyigikira mu mirimo ye.
Dr Murigande Charles uhagarariye u Rwanda muri Nouvelle-Zélande azakomeza no kuruhagararira mu Buyapani ari naho icyicaro cye kizaguma.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MAYANGE -BUGESERA MUDUSURE, UBUDEHE NI AGATERERA NZAMBA
Ni mukomere kuko mugira uruhare rukomeye mu kujijura abanyarwanda mukoresheje itangazamakuru