Dothan Revival Ministries irashishikariza urubyiruko kubana neza

Umuryango Dothan Revival Ministries wihaye intego yo kubiba inyigisho z’urukundo, amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge mu rubyiruko mu rwego rwo kurukangurira guhashya icyakurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Babifashijwemo n’inzego zitandukanye, ibyo bikorwa babinyuza mu manama, amahugurwa ahuza abayobozi bakuru b’amatorero yo mu Rwanda, babakangurira gutambutsa ubutumwa bwo kwihana no kubabarira binyuze mu mugambi wiswe ‘Rwanda amateka mashya (RWAMA)’ bahuriyemo n’abandi batekerereza ndetse bakanasengera u Rwanda.

Ibyo bikorwa byibanda ku bihayimana kuko bari muri bamwe amateka ashinja ibyabaye mu matorero cyangwa amadini mu gihe cya Jenoside. Amadini yakomeje gahunda zari zisanzwe hirengagizwa gushyira imbaraga zihagije mu kubaka imitima yari imaze imyaka myinshi isenyuka; nk’uko bisobanurwa na Denis Rurangwa washinze umuryango Dothan Revival Ministries.

Denis Rurangwa, umuyobozi wa Dothan Revival Ministries.
Denis Rurangwa, umuyobozi wa Dothan Revival Ministries.

Rurangwa asobanura ko abantu babana mu nsengero, mu mirimo itandukanye ntawe uzi amakuru y’undi, abantu barapfushije mu buryo butandukanye ariko ntawe ushobora kubaza undi uko byamugendekeye.

Agira ati “mu by’ukuri ubona ko kubana abantu bishishanya bifite aho bikomoka; iki rero ni igihe cy’urubyaro rushya ngo rureme andi mateka mashya”.

Mu minsi iri imbere, Rurangwa n’umuryango ayobora ngo biteguye kumurikira Abanyarwanda ibyo bamaze kugeraho mu isanamitima n’ubwiyunge mu myaka 10 bamaze bakora, no kumenyesha intambwe zigiye gukurikira.

Buri mwaka nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hazajya haba igikorwa kiswe ‘Young Generation United for Peace (mu magambo ahinnye YGUP). Rurangwa yifuza ko mu mwaka wa 2014 ubwo hazaba hashize imyaka 20 Jenoside irangiye, YGUP n’Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bazawugira umwaka wo guhimbaza Imana.

Rurangwa Denis ari umwe mu bantu bake, mu gihugu batangije igikorwa cyo kwatura no guhagarara mu cyuho agasaba imbabazi mu izina ry’ubwoko kubera Jenoside.

Bamwe mu banyamuryango ba Dothan Revival Ministries hamwe n'umuyobozi wabo.
Bamwe mu banyamuryango ba Dothan Revival Ministries hamwe n’umuyobozi wabo.

Yagiye agaragara kandi mu bikorwa bitandukanye aho yagize uruhare rwo kwigisha inyigisho z’iyubakamitima harimo no gutanga izo mbabazi biciye mu bumwe n’ubwiyunge ku bantu bo mu ngeri zitandukanye: abapastori bo mu matorero, abacitse ku icumu n’abafunguwe.

Rurangwa azwi cyane gukorana na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge akaba no mu ivugabutumwa. Denis yemera ko byinshi agezeho kuri ubu ari umusaruro wo kwemera amateka ye ndetse n’abandi bagabo nka Pr Antoine Rutayisire, John Rucyahana nabo bagize uruhare mu guhindura ubuzima bwe.

Hari n’abandi basore bagenzi be bakora insanganyamatsiko imwe niyo arimo nka: Edouard Bamporiki, Kizito Mihigo, Samputu Jean Paul.

Alain Kanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe natangiye ku mwumva muri 2003, kandi ubutumwa atanga bwahinduye ubuzima bwanjye n’ubundi bwa benshi nzi!

Esdras yanditse ku itariki ya: 7-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka