Dore urutonde rw’ibirwa by’u Rwanda wemerewe guturaho

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yagejeje kuri Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu uko Politiki, amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’ubutaka byubahirizwa mu birwa.

Minisitiri yagaragaje kandi ishusho rusange y’ibirwa biri mu Gihugu, ibigenewe guturwa n’ibidakwiye guturwa.

Ibirwa bituweho mu buryo bwa burundu ni umunani ari byo Nkombo, Ishywa, Gihaya, Bugarura, Iwawa, Kirehe, Mushungo, Birwa.

Ibirwa bikwiye guturwa ni biriya 8 bisanzwe bituwe naho ibidakwiye guturwaho ni ibidatuweho ndetse n’ibyo abaturage batangiye kwimurwaho (Mukira, Mwegera) ndetse n’ibyo Uturere duteganya kwimuraho abaturage kuko ibyo birwa akenshi biri kure (Munanira, Sharita).

Bugarura
Bugarura

Ibi birwa abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka, uretse Iwawa yanditse kuri Leta kuko yo iriho ibikorwa bya Leta ariko ntabwo ituweho n’abaturage

Ibirwa bituweho biriho ibikorwaremezo nk’amashuri, inyubako z’ubuyobozi, ibikorwa by’ubuvuzi, amashanyarazi. Icyakora ku kirwa cya Gihaya nta mazi ahagije, nta n’amashanyarazi

Ibirwa bya RUZI bituweho n’ingo 22, Muzira ingo 15, Tereri ingo 5 ni ibirwa byanditse kuri Leta, abaturage bagomba kwimurwa bakegerezwa abandi bityo ibikorwa remezo bikabageraho.

Hagati aho, abasenateri babajije Minisitiri w’ibidukikije impamvu umuntu wimutse ku kirwa adashobora kugurisha ubutaka yari ahafite.

Senateri Umuhire Adrie yavuze ko mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu gihugu mu bibazo bakirijwe n’abaturage hari abababwiye ko batemererwa kugurisha ubutaka bwabo kandi babufitiye ibyangombwa.

Ati “Umuturage wiyimuye ku kirwa cya Mazane ajya gutura ahandi aza gusaba ko yahabwa uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwe ariko inzego z’ubuyobozi ntizamwemerera ni ukubera iki? Ni kimwe no ku kirwa cya Sharita. Ndumva nasaba ko imiturire yo mu Birwa yahabwa umurongo umwe nabahatuye bakamenya ibyo bemererwa n’amategeko n’ibyo batemererwa”.

Kuri iki kibazo Minisitiri Uwamariya yasobanuye ko abatuye mu birwa Leta iteganya kwimuraho abaturage, nk’uko byagenze kuri Mazane na Sharita, ntabwo bashobora kugurisha ubutaka, kuko n’ubundi bitaba bigomba guturwaho.

Yagize ati "Abatemerewe kugurisha ni ba bandi n’ubundi usanga bari muri gahunda yo kwimurwa na Leta bagatura aho ibikorwaremezo bibageraho. Ntabwo rero haba hategenewe guturwa ngo abandi bageyo."

Ibirebana n’ubutaka badafitiye ibyangombwa muri bimwe mu birwa byasuwe hatanzwe umurongo w’uko serivisi y’Ubutaka izasuzuma iki kibazo abazimurwa kuri ibi birwa bakazaba baramaze kubibona.

Mu bibazo bagaragarije Minsiteri y’ibidukikije harimo kuba abaturiye ibi birwa batazi kubungabunga ibiyaga kuko usanga batamo ibikoresho bya Purastike ndetse n’amashashi batwaramo ibyo kurya.

Impamvu bigenda bityo ngo abenshi batunzwe n’umwuga w’uburobyi ugasanga ibyo batwayemo ibyo kurya no kunywa babijugunya mu mazi bikareremba bigatuma n’umusaruro w’amafi uba muke.

Umuhire Adrie yasabye ko habaho ubukangurambaga abo baturage bakigishwa ububi bwo kutabungabunga ibiyaga n’imigezi.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyiza bitatse u Rwanda byubahwe! Genda Rwanda uri nziza!

Patrick yanditse ku itariki ya: 16-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka