Dore imwe mu misoro yagabanyijwe mu ngengo y’Imari 2025-2026

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abaturage guhaha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hari impinduka zabaye ku misoro yari iteganyijwe kuzamurwa mu mwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026.

Imodoka zikoresha amashanyarazi mu byagabanyirijwe imisoro
Imodoka zikoresha amashanyarazi mu byagabanyirijwe imisoro

MINECOFIN yatangarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi n’izikoresha moteri mberabyombi (amashanyarazi n’amavuta), na moto zikoresha amashyanyarazi zizakomeza gusonerwa imisoro yo kuzinjiza mu Gihugu.

Naho mu rwego rwo gukomeza gufasha abinjiza imodoka zihenze zifashishwa mu gutwara abashyitsi bakomeye, kubera ko u Rwanda rushyize imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, imodoka zifite agaciro kari hejuru y’ibihumbi 60 by’Amadolari zizoroherezwa imisoro.

Ni ukuvuga ko imodoka zifite agaciro karengeje ibihumbi 60 by’Amadolari zishyura amahoro ya Gasutamo ahuriweho na Afurika y’Iburasirazuba ya 25%, n’indi misoro yose isabwa kugeza ku gaciro k’Amadoraei 60 ku bicuruzwa byageze muri Gasutamo, naho ibirengeje ako gaciro ntabwo bizishyura umusoro w’inyongera.

Umuceri utumizwa hanze uzishyura umusoro wa 45% aho kuba 70%, naho ingano zitumizwa hanze nta mahoro zizishyura, mu gihe zishyuraga umusoro wa 35%.

Ubwo Minisitiri Murangwa yasobanuraga ingengo y'Imari 2025-2026
Ubwo Minisitiri Murangwa yasobanuraga ingengo y’Imari 2025-2026

Isukari izishyura umusoro wa 25% aho kuba 100%, naho ibitumizwa hanze bigurishirizwa mu maguriro y’inzego z’umutekano, byasonewe umusoro mu gihe byari kuzajya byishyura 25%. Imashini zikora imihanda zasonewe imisoro mu gihe zari kuzishyura 10%.

Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni eshanu, zagabanyirijwe umusoro ushyirwa ku 10% aho kuba 25%, naho izitwara imizigo ku bushobozi burenze Toni 20, na zo zizishyura 10% aho kuba 25%.

Imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange, ku bushobozi buri hejuru y’abantu 25, zizajya zishyura umusoro wa 10% aho kuba 25%, naho abatumiza imodoka zitwara abagenzi bari hejuru ya 50 basonewe umusoro wa 20% wo kuzinjiza mu Gihugu.

Imashini nini zikora imyenda n’ibikoresho by’ubudozi nk’ubudodo n’impu byasonewe umusoro, aho kwishyura 10% na 25% ku nkweto.

Ibicuruzwa biri mu bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda nta misoro bizishyura, kuko byari kuzajya byishyura 10%, 25% na 35% bitewe n’ibyo bikoresho ibyo ari byo.

Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, nta misoro bizishyura mu gihe byari kwishyura 25%, imyenda ya caguwa izajya yishyura Amadorari 2.5% ku kilo aho kuba 35% ku kilo, naho inkweto za caguwa zizishyure Amadorari 5% ku kilo aho kuba 35%.

Ibicuruzwa bitumizwa hanze bikorwamo amabati nta misoro bizishyura, byari kwishyura 10%, naho mu rwego rwo kurengera inganda z’imbere mu Gihugu, bimwe mu bicuruzwa bitumizwa hanze byazamuriwe imisoro kugera kuri 35% aho kuba 25%.

Amavuta yo guteka na yo yagabanyutseho 10%, aho kwishyura 35% azishyura 25%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka