Donald Kaberuka agiye kwigisha muri kaminuza ya Havard
Donald Kaberuka wayoboraga banki Nyafurika itsura Amajyambere agiye kwigisha muri Kaminuza ya Harvard nyuma y’imyaka 10 ku buyobozi bw’iyi banki.
Urubuga lentrepreneuriat.net rwatangaje ko Kaberuka wigeze kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igendamigambi y’u Rwanda, yahisemo gukomereza muri iyi kaminuza ifatwa nk’imwe mu zikomeye ku isi nyuma y’uko abantu bibazaga icyo azakora akiva kuri uyu mwanya.

Kubuyobozi bwe bwa BAD, Kaberuka yashimwe kuyobora neza iyi banki akanayiteza imbere, ashyira ingufu mu guhindura isura iyi banki yari isanganywe anateza imbere ibikorwaremezo muri Afurika byamuhesheje izina rya “Mr Infrastructures.”
Biravugwa ko mu mezi atandatu azamara ari kwigisha muri iyi kaminuza atanga amasomo ku icungamutungo n’iterambere, ari bwo azafata umwanzuro w’icyo azakora mu minsi iri imbere.
Yahisemo kwigisha muri iyi kaminuza nyuma yo gushakwa na za kamnuza zitandukanyi zikomeye ku isi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
komerezaho wamfurawe umenyekanishe urwkubyaye
uyu mugabo numuhanga kabisa kwigisha havard yarabikwiriye ahubwo nyuma yaho azakora iki kuko azigishayo amezi atandatu gusa. u rwanda rwakamugeneye umwanya kuko ni nararibonye
mwana wacu komeze wese imihigo uheshe ishema igihugu cyakubyaye