Diyosezi Gaturika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya

Iyari santarali Bumara iri muri Paruwasi ya Rwaza muri Diyosezi Gaturika ya Ruhengeri, tariki 15/07/2012 yabaye Paruwasi yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho”. Iyi Paruwasi iri mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi Paruwasi nshya wayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Visenti, wayoboye igitambo cya Missa yo gushimira Imana.

Iyi Paruwasi ibaye iya 12 kuri 11 zari zisanzwe zigize Diyosezi ya Ruhengeri, yubatswe n’abakirisitu basengeraga muri iyo santarali kuko paruwasi bari basanganywe ya Rwaza yari iherereye kure ya bo; nk’uko Mbarushimana Jean Bosco, umwe mu bakiristu abivuga.

Umuhango wo gutaha Paruwasi yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho” wayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri.
Umuhango wo gutaha Paruwasi yitiriwe “Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho” wayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri.

Igitekerezo cyo kuba Paruwasi cyari kimaze igihe kuko umwaka ushize wa 2011, ari bwo Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo,wayoboraga n’iya Ruhengeri by’agateganyo, yari yayigize quasi-Paruwasi.

Iyi paruwasi ifite abakiristu barenga 3000 imaze kwibaruka abapadiri bahavuka 40 bakorera ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Ruhengeri no hanze ya yo. Paruwasi nshya ya Bumara yaragijwe Padiri Mukuru Bazambanza Jean Nepomscene, na Padiri umwungirije Ukwishaka Raymond.

Padiri Bazambanza washinzwe kuyobora Paruwasi ya Bumara.
Padiri Bazambanza washinzwe kuyobora Paruwasi ya Bumara.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zari zitabiriye uwo muhango, harimo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, abayobozi b’Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, abahagarariye Ingabo na Police.

Ubu Diyosezi ya Ruhengeri igize Paruwsi 12 arizo: Bumara, Janja, Nyakinama, Mwange, Nemba, Runaba, Busogo, Ruhengeri, Rwaza, Kinoni, Kampanga na Gahunga. Paruwasi ya Rwaza yashinzwe mu 1903.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

umunyeshuri muri kaminuza nkuruyu Rwanda ndabashimira urubuga mwashiriyeho abaskristu bose sigitekerezo mfite ahubwo n’ikibazo biremewe ko umuntu umaze guhabwa ywzu yunamira aritari? kuba umukobwa wamunsenyeri nawo numuhamagaro?mubwire kubuzima wba mutagatifu Alphonse mumpe adress zaba Peremarien
murakoze umubyeyi Bikiramariya akomeze kudusabira

Nsengiyumva Alphonse yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Imana nisingizwe mu Ijuru!!!Kandi Umubyeyi wacu B.K.M Mwamikazi w’i Kibeho waragijwe iyo paruwasi ayikomeze,ayifubike mu gishura cye!!Yezu Kristu akuzwe!!

josee yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Imana nisingizwe mu ijuru kandi no mu nsi abo ikunda bakayikundira bahorane amahoro.
Nifurije ishya n’ihirwe abakristu ba Paroisse nshya ya Bumaragahinda yitiriwe Umubyeyi BIKIRA MARIYA w’i KBEHO.

Bo n’abapadiri babo bakomere ku butumwa bwabo no ku mpanuro z’Umubyeyi wacu Bikira Mariya.

Amen; Alleluia !

Padiri J.M. Bonaventure NDAYAMBAJE yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka