Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’imyaka 50
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Umuhango wabereye ku nyubako ya katederari ya Butare iri mu mujyi wa Butare.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abasenyeri baturuka mu zindi Diyoseze zo mu Rwanda, intumwa ya Papa, ndetse n’abasenyeri baturuka mu Burundi, mu Bubirigi no mu Budage. Abayobozi b’inzego z’ubutegetsi na bo bari bacyitabiriye.
“Yubile nziza, nimureke Imana ibigarurire, Yubile nziza mu rukundo no mu mahoro, … nimurangamire Yezu, … Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera, mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda”. Iri ni ryo bango rigaruka mu ndirimbo ya yubile y’imyaka 50 ya katederari ya Butare.
Ubutumwa bwagejejwe ku bakristu b’iyi katederari n’abantu batandukanye bari bitabiriye kwizihiza iyi yubile na bwo ntibutandukanye n’iri bango ry’indirimbo ya Yubile.
Intumwa ya Papa yagize iti “ihimbazwa rya yubile nirikomeze injishi z’ubusabane bw’ababatijwe, niriteze imbere umuhati wo kwamamaza inkuru nziza, kandi ribe umwanya wo kwivugurura kuri roho n’ukwa Kiriziya”.

Iyi ntumwa yakomeje igira iti “Yubile ni igihe cyo kwisubiraho. Murangwe n’umwete mushya, murwanya ukwishyingira no guharika. Mutange urugero rwiza n’imyitwarire yuje indangagaciro za gikristu”.
Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Myr Filipo Rukamba, yongeye kwibutsa ko n’ubwo Diyosezi ya Butare yageze kuri byinshi, Jenoside yakorewe Abatutsi ari igitotsi ku myitwarire ya gikristu yaranze abakirisitu bayo ndetse n’abandi bakristu bo mu Rwanda muri rusange.
Ku bw’ibyo rero, yongeye gushishikariza abahemutse gusaba imbabazi ndetse n’abahemukiwe kuzitanga.
Yakomeje agira ati “yubile ni igihe cyo gufata ingamba nshya. Ni igihe cyo kumva ko Imana itubaza ngo ‘ese ndatuma nde ?’ buri wese ku giti cye navuge ngo ‘ndi hano ntuma mu miryango remezo, mu ngo, …’ Imiryango remezo yacu nirusheho kuba ishingiro ry’ubukirisitu, abantu bayimenyeremo bibiliya ndetse n’utugoroba tw’abana duhabwe imbaraga. »
Myr Rukamba yakomeje asaba ko imiryango yaba ishingiro ry’ubukristu. Yabisobanuye muri aya magambo: « buri muryango ugire igihe cyo gusengera hamwe, ababyeyi batoze abana gusenga no gukunda Imana. Ababyeyi nibajye inama n’abarimu barebera hamwe icyatuma abana bagira uburere bwiza. Iyobokamana ryigishwe mu mashuri».
Myr Filipo kandi yasabye ko buri muryango w’abakirisitu wagira umukene witaho, ukamushishikariza gukunda umurimo, ukanamufasha mu mishinga yo kwiteza imbere.
Nyakubahwa Johani Damaseni Ntawukuriryayo, Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena, na we yari yaje kwizihiza iyi yubile nk’intumwa ya Perezida wa Repubulika.

Yashimiye Diyosezi ya Butare ndetse na Kiliziya Gatolika muri rusange uruhare igira mu kurwanya ubujiji, gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene, ndetse n’ubufatanye butuma gahunda za Guverinoma zishoboka.
Yakomeje agira ati « uyu ni umwanya wo kwisuzuma, ibyagenze nabi tukabikosora, dufatanyije. Guverinoma y’u Rwanda irasaba Diyosezi ya Butare, nk’umufatanyabikorwa, gufasha Abanyarwanda kugera ku ntumbero 2020. Mu bikorwa mwakoze harimo gushyiraho amashuri. Kuri iki gihe, dukeneye ko mwita no ku guteza imbere amashuri y’imyuga».
Uyu muyobozi kandi yibukije ko muri iki gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega Agaciro Development Fund nk’uburyo bwo gutuma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo. Yasabye rero Diyosezi ya Butare kugira uruhare mu gusobanurira abantu akamaro k’iki kigega, bakitabira gutanga imisanzu ikijyamo ku bushake, nta wuhutajwe.
Uretse ibirori n’inyigisho, iyi yubile yanaranzwe no kugabira inka abaturage b’amwe mu maparuwasi yo muri diyosezi ndetse na paruwasi imaze igihe gitoya ishinzwe.
Habaye kandi no gushimira bamwe mu bantu bagize uruhare mu bikorwa by’ingirakamaro bya Diyosezi ya Butare harimo umukateshisiti ukoze ako kazi igihe kirekire kurusha abandi, imiryango y’abiyeguriyimana, ndetse n’abapadiri.

Diyosezi ya Butare yashinzwe ku itariki ya 11 Nzeri 1961, maze iragizwa Myr Jean Baptiste Gahamanyi ku itariki ya 6 Mutarama 1962. Uyu Musenyeri yaje kwitaba Imana mu mwaka w’1997, maze asimburwa na Myr Filipo Rukamba muri Mata 1997, ari na we ukiyobora iyi Diyosezi kugeza ubu.
Iyi diyosezi ishingwa yari iri ku buso bwa km2 4700, ifite abakirisitu 258.320, ni ukuvuga 38% by’abari batuye kuri ubu buso.
Iyi katederari yaje kwibaruka iya Gikongoro mu mwaka w’1992, ndetse n’amwe mu maparuwasi yari ifite ashyirwa ku ya Kabgayi. Ubu ifite ubuso bwa km2 1958, kandi ifite abakirisitu 483.843, ni ukuvuga 63,7% by’abaturage batuye kuri ubu buso.
Mu bikorwa yakoze harimo gushinga amashuri y’inshuke 87, abanza 120, ayisumbuye 75, ay’imyuga 4 ndetse na kaminuza ubu ikorera mu mu mujyi wa Butare n’i Save.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|