Diyama iracyashakishwa mu butaka bw’ u Rwanda - Minisitiri John RWANGOMBWA

Kuri uyu wa mbere, ubwo yagezaga ku Badepite mu Nteko rusange ibisobanuro byerekeye umushinga w’ itegeko rigena imisoro ku mabuye y’ agaciro na kariyeri mu Rwanda, John Rwangombwa, Ministiri w’ Imari n’ Igenamigambi yavuze ko mu butaka bw’ u Rwanda hashobora kuba harimo Diyama ariko ko hakirimo gukorwa ubushakashatsi bwimbitse.

Yatangaje kandi ko ubundi bushakashatsi kuri zahabu buri gukorwa mu Ntara y’ Amajyaruguru ndetse no mu Ntara y’ Uburengerazuba mu ishyamba rya Nyungwe.

“Zahabu ishobora kuba ari nyinshi muri utu duce ariko haracyashakishwa ibimenyetso n’ uburyo yacukurwa bitangije ibidukikije” Ministiri John Rwangombwa

Asubiza bimwe mu bibazo byabajijwe n’ Abadepite harimo icyabajijwe na Honorable Mukayuhi Rwaka Constance wifuje kumenya ingano y’ amabuye y’ agaciro ari mu butaka bw’ u Rwanda, n’ icyabajijwe na Honorable Bazatoha Adolphe cyerekeye akajagari kaboneka mu bucukuzi bwa Kariyeri (amabuye akoreshwa mu bwubatsi).

Ministiri yasobanuyeko nta mibare ihari igaragaza neza ubwinshi bw’ amabuye y’ agaciro ko ariko hagenda hakorwa ubushakashatsi mu duce dutandukanye tw’ igihugu aho ayo mabuye agiye ahererereye n’ aho akekwa ko yaba ari.

Ku kibazo cy’ akajagari, Ministiri yavuze ko inzego zifite ubucukuzi mu nshingano arizo zigomba gukurikirana uburyo amabwiriza abigenga yubahirizwa. Gusa na none, Ministeri y’ Imari n’ Igenamigambi ifatanyije na Ministeri y’ ubutegetsi bw’ igihugu bizafatanya gushakira hamwe ibisubizo ku bizazo bizireba.

Ingabire Egidie Bibio.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka