Diaspora yo muri Amerika irashaka kongera ingufu mu iterambere ry’u Rwanda

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), biyemeje gukora ibishoboka byose bakongera ingufu mu guteza imbere umuco n’ubukungu bw’u Rwanda, babyiyemeje mu biganiro baherutse kugira byizihizaga umunsi w’intwari z’u Rwanda.

Ibi biganiro byateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, kugira ngo aba Banyarwanda babashe kugira uruhare mu bikorerwa mu Rwanda no hanze yarwo.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana wari uyoboye ibi biganiro, yasabye abayobozi bashya ba Diaspora nyarwanda yo muri Amerika gukora cyane, kandi abizeza ubufatanye bw’ambasade.

Yatangaje ko abayobozi bose n’abandi bakora muri ambasade y’u Rwanda muri Amerika kurebera ku ntwari zitangiye igihugu, bakarinda amateka meza y’u Rwanda bakanaruteza imbere.

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika bitabiriye ibiganiro.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika bitabiriye ibiganiro.

Gaetan Gatete uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Amerika, yatangaje ko ari inshingano zabo nk’abayobozi kugira ngo aribo bagomba kuza ku isonga kugira ngo umuryango Nyarwanda wiyubakire igihugu.

Urubyiruko narwo rwibanzweho mu kuba umusemburo wo gukwirakwiza umuco Nyarwanda, abari aho bose biyemeza guteza imbere ubuvuzi, ubumenyi n’ubumenyi ngiro ariko batibagiwe guteza imbere ihererekanyamakuru mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 5 )

Muri abagabo cyane. Mujye mwibuka ingobyi yabahetse. Muhahe muronke.

Rwangabwoba Bernard yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

mudufitiye akamaro kandi iterambere ry’igihugu riri mu maboko yanyu rero nimukore neza muteze imbere imiryango yanyu n’igihigu cyanyu muri rusange natwe turabashyigikiye.

Danny yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

nukuri iki gikorwa kiba kigiziye igihe kuko aya mahanga afite byinshi yadutanze bagakwiye kujya basangiza kubanyarwanda bari mugihugu kuko nkiyi disapora iri mumma diaspora yabaanyarwanda iri mubihugu bikomeye kandi bigikomeje gukomera cyane nukuri bagakwiye kujya badusangiza kuri ayo majyambere y’amarika ndabizi ko byadufasha kandi twabyumva cyane kurusha uko ari abanyaMERIKA BAZA BABITUBWIRA , ABANYARWANDA BARIYO TWABYUMVA NEZA KANDI TUKABYITABIRA tunabyemera cyane kuko byaba biturutse kuri banyarwanda twumva ko ntazindi nyungu badushakaho

charles yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

ingufu za buri munyarwanda zirakenewe mu iterambere ry’igihugu, ibi byakozwe naba banyarwanda ni ubudashyikirwa bugomba kwiganwa na buri buri wese aho ari hose

gaseke yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

ingufu za buri munyarwanda zirakenewe mu iterambere ry’igihugu, ibi byakozwe naba banyarwanda ni ubudashyikirwa bugomba kwiganwa na buri buri wese aho ari hose

gaseke yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka