Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rusizi, Depite Bamporiki Edouard yavuze ko agize umugisha wo guhagarara mu bice by’iwabo i Cyangugu kugirango yamagane kandi anenge ibyakozwe mu izina ry’Abahutu.
Muri uwo muhango wabaye tariki 20/11/2013, Bamporiki yavuze ko nk’Umunyarwanda w’ubaka Ubunyarwanda atifuza ko umwana we abona aho Umunyarwanda atema mugenzi we amuziza uko yaremwe.
Ku ruhande rw’Abatutsi bakorewe amahano ya Jenoside na bene wabo b’Abahutu, Depite Bamporiki yavuze ko bishoboka kubura icyo yavuga kibagera ku mutima ariko asaba abari bari aho gutahana ijambo yavuze agira ati “Bamporiki Edouard ukomoka ku Bahutu bahemukiye Abatutsi ndabagaye”.

Aha yavuze ko kandi Abanyacyangugu bahagurutse bakavuga ko bazatsemba abantu bitwaje ko ari Abahutu mu gihe bari bafite ubutegetsi ibyo ngo na we byatumye ahaguruka nk’Umuhutu uri mu nzira yo kuba Umunyarwanda mu rwego rwo gusibura inzira Abahutu basibye afatanyije n’Abanyarwanda nyabo.
Depite Bamporiki Edouard yasabye Abanyarusizi kubohoka kugirango bakire ubwoko bwa ba se aha akaba yabwiye abagifite ipfunywe y’ibyakozwe mu Rwanda guhaguruka bakibohora bavuga ko banenze ibyakozwe mu izina rya bene wabo kuko ibyo ngo byabohora bikanafasha imitima y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Depite Bamporiki yavuze ko impamvu biriwe bicaye bakirengagiza akandi kazi ari ibibi abayobozi b’Abahutu bakoreye Abatutsi bikambura Abanyarwanda Ubunyarwanda bwabo.
Ku bavuga ko ngo Depite Bamporiki Edouard kimwe n’abandi bayobozi b’Ababahutu ari udukingirizo ngo we ntacyo bivuze kuri we bazavuga bagere aho baceceke icyangombwa nuko bagomba kumva ikigamijwe ko ari ukugarura Ubunyarwanda Abanyarwanda bari barambuwe n’ubuyobozi bubi kuruta uko bakubonamo agakingirizo n’ibindi byose bavuga.

Ngabonziza Jean Bosco watanze ubuhamya yavuze ko yahishwe n’Abahutu mu gihe cya Jenoside ariko akavumburwa n’Umututsikazi nyuma yo guhitana ababyeyi be n’umuryango we wose aha yavuze ko ingaruka z’amateka yaranze u Rwanda ari umwihariko w’Abanyarwanda avuga ko abantu bagomba gusabana imbabazi kugirango kwishishanya ku kuri muri benshi kurangire.
Ngabonziza yashimiye Abahutu bagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bahigwaga kugeza aho ngo bamwe bagiye babizira avuga ko bari Abanyarwanda nyabo.
Ababaye hanze y’u Rwanda kubera amateka mabi yo kwamburwa uburenganzira bwabo bagiye bavuga ko bahuye n’ingorane nyinshi hanze bamwe barapfa bazizwa ko ari Abanyarwanda aha bakaba bavuze ko ariyo mpamvu bagomba gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bivuye inyuma kuko Abanyarwanda bose bayihuriyeho.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko kubohoka kw’abayobozi bakavuga ibibahishemo bizabafasha no kuyobora Abanyarwanda bayobora aha yavuze ko aka karere gafite ibikomere byinshi bishingiye ku mateka yaranze u Rwanda abasaba kuyagaragaza.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yavuze ko mu bihe byo hambere ngo banyuze mu bihe bikomeye aho kwiyumvamo ko uri Umuhutu wabaga uri umuntu w’agaciro ibyo ngo bikagaragara no mu mashuri aho ngo abana b’Abatutsi batatsindaga kandi atari ukubura ubwege.
Aha yavuze ko ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yarangije iyo nzira ishingiye ku mateka mabi yaje no guhitana imbaga y’Abanyarwanda aboneraho gusaba abayobozi bose gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ari igisubizo cy’Abanyarwanda kibasha kubomora ibisebe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nshyigikiye igitekerezo cya Hon Bamporiki Edouard.
None se uwari kuza asaba ko bo
ngera guhemuka ni we bari kujya inyuma?Imbabazi ni ngombwa,zifite agaciro utagura amafr.Imbabazix70x7.Ni wo muti w’ubwiyunge burambye.
Mbashimiye iyi nkuru nziza kandi yubaka mutugejejeho. Mujye ariko mwibuka ko mu nyandiko hagomba kubamo utumenyetso two gutandukanya interuro; ibyo bituma usoma yumva neza icyo wanditse.
Ibi birasobanutse abakiri ku itutufu y.amoko twabatanze umushi kwaheriiii,,, ntawzahera muri muzungaaa
Ntabwo icyangugu amateka yacu yagarukira kubanya polike babi gusa nka rukokoma ,,, igihe kirageze ngo abakiri bato ijabo riduhe ijambo.
njye ndumva hon depite yahita atangiza iyi gahunda mumakaminuza kuko ariho hari urubyiruko icyogihe rwari ruto bakaba bakeneye gusabana imbabazi
ARIKO KUKI ABATEGETSI N’ABANDI BATINYA KUVUGA ...INTERAHAMWE N’IMPUZAMUGAMBI N’AMASHUMI YAZO ko ari bo bahekuye igihugu ...aho si uko uwo mutwe warikoroje warimo amko yose yo mu Rwanda...aha...iyi gahunda izatuzanira akarambaraye,,,kuko batinya kuvugisha ukuri...Imana iturinde iki kirunga
Hon BAMPORIKI azakomeze kuvugisha ukuri kugeza aho abavuga ko ariagakingirizo no guhakwa bazamenya ukuri,kuko ntawakwirengagiza ko abanyarwanda bishe abandi banyarwanda,abatabyemera sinzi impamvu zabo