Data yapfanye na Perezida Habyarimana, umuryango wa mama wicwa muri Jenoside - Ubuhamya bwa Irène Uwonkunda

Mu kiganiro cyatanzwe kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu ihuriro ngarukamwaka rya 16 ry’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, ryahuje ingeri z’abantu batandukanye barimo Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi batandukanye, Irène Uwonkunda yatanze ubuhamya bw’uburyo Ndi Umunyarwanda ariyo ikwiye guhuza Abanyarwanda, ashingiye ku buhamya bw’umuryango we.

Irène Uwonkunda
Irène Uwonkunda

Ati “Kuri jyewe Ndi Umunyarwanda ikwiye kugirwamo uruhare mu byiciro bibiri, urwa mbere ni uruhare rwa Leta, n’uruhare rw’ababyeyi”.

Uwonkunda avuga ko Leta ikwiye gukomeza kwereka buri Munyarwanda uruhare rwe mu kubaka Igihugu, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwonkunda yitanzeho urugero rw’uburyo yiyumvamo Ubunyarwanda kuruta kwiyumva mu moko, ashingiye ku mateka y’umuryango we.

Ati “Jyewe ndi umukobwa wa Dr Akingeneye wari umuganga wa Perezida Habyarimana, ndetse bapfanye mu ndege bombi. Iyo nkuru tumaze kuyumva ntabwo byatworoheye kubyakira, ariko icyaje kuduhungabanya kurushaho ni uko haje kuba Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa mama bakawica”.

Yongeraho ko guhurirwaho n’ibyo bintu byose byamuhungabanyije, ariko bitewe n’uburere yabonye buzira amacakubiri akomeza kubaho mu budaheranwa.

Uwonkunda avuga ko akigera mu kazi mu nshingano yahawe ndetse no hanze y’akazi, yagiye ahahurira n’ibintu byagiye bimukomeretsa byinshi, ariko aza no kugira abandi bantu beza bamufasha kugenda akira buhoro buhoro icyo gikomere.

Cléophas Barore wari umusangiza w’amagambo muri iki kiganiro, yamubajije uko abona Ndi Umunyarwanda yaba iye mu rugo, Uwonkunda asubiza ko yahera ku nshingano umuryango ufite zo kuyitoza abana, no kubigisha ndetse no kubarinda amacakubiri.

Ati “Ikintu cya mbere ni uguha abana uburere buboneye, kandi n’ibikomere umuntu yaba yaragize akabirinda abo bana kugira ngo bakure batibona mu bintu bibatandukanya n’abandi, ahubwo bakure aribo Rwanda rw’ejo bibonamo Ubunyarwanda”.

Ku kibazo Uwonkunda yabajijwe ku cyakorwa ngo umubyeyi ufite ibikomere atabiha umwana we, yasubije ko uwo mubyeyi bisaba kubanza gukira ibikomere kugira ngo atabiha umwana we.

Ati “Igihe ufite ikibazo waganiriza umuntu wo mu muryango, inshuti, bakagufasha gukira bya bikomere kugira ngo utabiha umwana wawe”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko inzira yo kubaka Ndi Umunyarwanda, ari inzira ndende ariko ishoboka, gusa bizatwara igihe kinini kuko n’amateka y’amacakubiri na yo yubatswe igihe kirekire.

Ati “Ibyabaye mu mateka y’iki gihugu ntabwo ari ibintu bizashira uwo munsi, bizasaba igihe kirekire ariko bizagerwaho urebye intambwe imaze guterwa, usanga hari ibyagezweho kubera imbaraga n’ibikorwa byashyizwe muri iyi gahunda”.

Gen (Rtd) James Kabarebe yatanze urugero uburyo abantu bake bagenda basakaza ingengabitekerezo ya Jenoside igakwira hose mu gihe gito, kandi ugasanga mu by’ukuri kuyikura mu bo yashyizwemo bisaba igihe kirekire.

Yagaragaje amateka mabi yaranze u Rwanda bigatuma abantu baba impunzi mu bihugu by’abaturanyi, ariko ko bigomba kurekera aho kuko abantu batagomba kubaho baryana kandi ari abavandimwe.

Ati “Tugomba kubana byanze bikunze, kuko nta handi Umunyarwanda agomba kujya kuba uretse mu gihugu cye”.

Gen (Rtd) James Kabarebe avuga ko kuba Abanyarwanda bamaze imyaka hafi 30 babana neza, kuba bavuga ururimi rumwe, kuba bafite byinshi bibahuje bagomba gukomeza gusigasira ubumwe bwabo no kubana mu mahoro, bakimakaza Ndi Umunyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo y’amoko.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni ibintu bibabaje.None se,niba papa wawe ari umuhutu,mama wawe akaba umututsi,ubwo we ni iki?Hali abavuga ngo uba uri "umuhutsi" !!! Ikibabaje nuko "Imvange" zagize uruhare rukomeye muli genocide.Abantu,tujye tumenya ko twese dukomoka ku muntu umwe,Adam.Ahubwo ko umuntu wirinda gukora ibyo imana itubuza,ariwe wenyine izaha ubuzima bw’iteka muli paradis.Tujye dukundana,twirinde kwicana,kurwana,kwiba,kwikubira,gusambana,kuronda ubwoko,ruswa,etc...Nibwo imana izatwemera nk’abakristu nyakuli.

bwahika yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka