Dasso zongerewe umushahara ungana na 30%
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwamaze gufata icyemezo cy’uko urwego rushinzwe umutakano Dasso, rugomba kuzamurirwa umushahara.
Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’aka karere avuga ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubana ubwitange bagira mu kazi kabo, bakanakoresha amafaranga yabo igihe bari mu kazi.

Ati “Uru rwego rwaradufashije cyane mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano, kandi ugasanga bahura n’imvune nyinshi mu kazi, nibwo twicaye dusanga ko hari Icyo dukwiye kurwongerera ubushobozi”.
Uyu muyobozi avuga ko kuva urwego rwa Dasso rwajyaho, ibyaha byahungabanyaga umutekano, ibyinshi byagiye bigabanuka. Yongeraho ko ubwo bagiye ku rwongerera ubushobozi ikibazo cy’umutekano kizarangira burundu muri aka karere.
Tariki 25 Nzeri 2015 ni bwo njyanama y’Akarere ka Ruhango yicaraga ikemeza izamuka ry’uyu mushahara wa Dasso.
Perezida wa Nyanama y’aka karere Rusangwanwa Theogene, yavuze ko nabo basanze uru rwego hari byinshi rwakoze mu guhangana n’abahungabanya umutekano.
Akemeza ko nka njyanama basanze kuzamura umushahara w’uru rwego bikwiye. Ndetse akanongeraho ko uru rwego rukwiye guhakirwa amacumbi n’inyoroshya ngendo igihe ruri mu kazi.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Ruhango Hategekimana Frodouard, akavuga ko nyuma yo kumva aya makuru meza, byabashimishije cyane, bikaba bigiye gutuma umusaruro batangaga mu mutekano, urushaho kwiyongera.
Ati “Ni byiza cyane, iyo n’inkuru kuri buri mu Dasso wese, kuko bakora akazi kavunanye, ntibiganda amanywa n’ijoro barakora, urumva rero kuba hari akantu babongereyeho, kazatuma nabo bagira aho bava n’aho bagera”.
Bikaba bivuzeko umushahara Dasso yahembwaga, haziyongeraho amafaranga angana na 30%, bivuze ko nk’uwahembwaga ibihumbi bisaga gato 45, azajya ahembwa asaga ibihumbi 60.
Akarere ka Ruhango kabarirwamo aba Dasso 39 bari mu mirenge yose icyenda igize aka karere.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi keza muvandi
akazi keza muvandi
Nizereko uko bongerewe umushahara ari nako bagiye kunoza imikorere