Darfur: RDF yahaye ikigega cy’amazi abari mu nkambi
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur, zahaye ikigega cy’amazi abaturage bavanywe mu byabo bari mu nkambi yitwa Salam.
Iki gikorwa cyo guha aba aba baturage bahumgiye ahitwa Zalingei kugira ngo babafashe gukemura ikibazo cy’amazi cyari kibagoye, cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015.

Umugaba ukuriye Batayo ya 42 y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Venant Bizimungu, yabwiye abaturage ko iki kigega cyavuye mu mafaranga abasirikare b’u Rwanda bakorera Zalingei bashyize hamwe bagamije gufasha abaturage.
Yababwiye ko ari igikorwa abasirikare bakoze bashaka kugaragariza abatuye muri iyi nkambi ko bifatanije mu ngorane bahura nazo, bityo abasaba ko ikigega babonye cyazabafasha.

Yagize ati “N’ubwo iyi nkunga yagaragara ko ari nto ariko muyakire nk’ivuye ku mitima y’abasirikare b’u Rwanda mubana nabo kandi izafashe mwese baba abakuru, abanyeshuri, abarimu muri uyu mudugugu kandi ndabasaba ko mwazacunga neza iki kigega nticyangirike."
Iki kigega gifite ubushobozi bwo kubika Litiro ibihumbi bibiri z’amazi kizafasha abaturage 800 bakoraga ibirometero10 bajya gushakisha amazi.

Bamwe nk’abadamu bategwaga n’abagizi ba nabi bagamije kubafata ku ngufu muri urwo rugendo. Amazi ajya muri iki kigega, Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kujya ziyashyiriramo abaturage, kugira ngo bibarinde izo ngorane.
Aho iki kigega cyubakiwe ni ku Ishuri naryo ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu 2012, babifashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri Darfur (UNAMID).

Sheikh Adam Adum Muhamadi, wavuze mu izina ry’abaturage, yashimye igikorwa bagejejweho n’abasirikare b’u Rwanda anishimira ko bagiye kubona amazi meza batarinze gukora ibirometero n’ibirometero bajya gushakisha mu buryo bubagoye.
Uretse kubungabunga umutekano w’abaturage mu butumwa bw’amahoro, Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage kwiga kwiteza imbere bo ubwabo bakora imirimo ibafitiye akamaro muri rusange, banabafasha guhanga imishinga ibafasha kwiteza imbere.
MoD
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Really!RDF your presence in Armed conflict areas is noticeable.keep it up
RDF oye oyee!murintwari ibihe byose muduhesha ishema mumahanga.