Darfur: Ingabo z’u Rwanda zubakiye abagore isoko
Abagore b’Abanyadarfur bashyikirijwe isoko bubakiwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur (UNAMID). Umuhango wo gutaha iri soko riherereye mu gace kitwa Nertiti, tariki 20/11/2012.
Iri soko ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10 (amapawundi ibihumbi 84 ya Sudani), ryubatswe mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abo bagore bagendeye ku muco Nyarwanda, nk’uko byatangajwe na Lt Col Christopher Rutaremara uhagarariye batayo ya 30 ikorera muri ako gace. Ati: “Umugore niwe mutima w’urugo”.
Yakomeje avuga ko uretse kongera imibereho ya buri munsi, iryo soko rizanatanga imirimo riteza imbere uburinganire mu kongerera umugore agaciro.

Lt Gen Patrick Nyamvumba uhagarariye UNAMID, yashimiye iyi batayo ku gikorwa yakoze ikagifatanya n’indi mirimo isanzwe ishinzwe. Yavuze ko iri soko rizorohereza abagore bakoraga cyane bashaka icyo gutungisha imiryango yabo.
Yanongeyeho kandi ko icyo gikorwa ari ingirakamaro, kuko cyongera imibanire hagati y’izo ngabo n’abaturage batuye ako gace. Abasirikare bagize iyi batayo ya 30, nibo bishatsemo amafaranga bakoresheje mu kubaka iryo soko.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulations to our military..ariko ntabwo muvuga source y’aho mwakuye iyi nkuru...Does KT have a correspondent in Darfur?..Jd
Izamarere zirangwa nakazi kubo bashinzwe kurinda aho ari ho hose Mu buvuzi mu bikorwa remezo mukurwanya ibiza nibindiiiiiiiiii kazi bariyo tumwa bametimiza aksante sana!!!!!!!!!!!!!!