Darfur: Hafunguwe icyumba kizajya kimurikirwamo ibikorwa by’u Rwanda
Mu mujyi wa ¬El Fasher muri Darfur hafunguwe icyumba kizajya kimurikirwamo ibintu bitandukanye byo mu Rwanda. Iki gikorwa kije nyuma y’umwanzuro wari wafatiwe mu nama rusange y’Abanyarwanda baba muri Darfur yateranye tariki 07/12/2012.
Mu muhango wo gufungura iki cyumba ku mugaragaro, tariki 19/01/2013, umuyobozi w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko kizagira uruhare runini mu guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo kuko kizaba kirimo ibikorwa by’ubukorikori, imyenda ya gakondo n’ibindi bitandukanye byakorewe mu Rwanda.

Iki cyumba kandi ngo kizaha ubushobozi abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bwo kugura ibintu bitandukanye byo mu Rwanda harimo nk’icyayi cy’u Rwanda, ikawa, Akabanga, imitobe itandukanye, ubuki n’ibindi.
Lt Gen Nyamvumba yongeyeho ko hazajya herekanwa buri munsi ibiganiro by’umuco nyarwanda aho abantu batandukanye bazajya babasha kubona ubumenyi ku iterambere ry’ u Rwanda, umuco, n’amateka.

Lt Gen Nyamvumba yasabye ko abashinzwe kumurika ibi bikorwa bitandukanye baharanira kugira ibintu bihagije kugira ngo abari mu butumwa bw’amahoro bazahasura bazabashe kubona ibyo bakeneye.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mana weeeeeeeeeeeeeeeeee,nkumbuye el fasher,mfite impungenge ko mugiye gu concurenca pix,nabasabaga ko mwashyiramo akabanga kenshi cyane kuko abanyamahanga baragakunda cyane cyane aba:gambia,sierra leone,hafi yaba UN staffs bararukunda,hamwe n’imipira yanditseho Rwanda,nibindi nka juice ya nyirangarama,uburoso bwinkweto bwa kiaka,ni sombe ya nyirangarama,n,imitako nyarwanda,cyane cyane carte y’u Rwanda,carte d’Afrique.