Dallas: Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurumva aho igihugu cyavuye n’aho kigana

Urubyiruko rubarirwa mu magana rw’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi bateraniriye i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho rugiye kuganirizwa byinshi bikubiye mu mateka u Rwanda ruvuyemo mu myaka 20 ishize, aho rugeze rwiyubaka n’aho rugana, baratangaza ko bamaze kumenya ayo mateka neza.

Uru rubyiruko rugize ihuriro ryitwa Rwanda youth forum rugiye kwakira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uza kubaganiriza uburyo bagomba kwiyumvamo inshingano zo kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Amagana n'amagana y'urubyiruko rw'u Rwanda ruba mu mahanga n'urwaturutse mu Rwanda mu biganiro byo kumva aho igihugu kiva n'aho kigana.
Amagana n’amagana y’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga n’urwaturutse mu Rwanda mu biganiro byo kumva aho igihugu kiva n’aho kigana.

Mu biganiro byabanje, Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabaganirije ku ruhare rw’abari urubyiruko bagenzi babo mu mwaka w’1994 babohoye u Rwanda, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteguye ibiganiro.
Biteguye ibiganiro.

Icyakora ngo urugamba rwo kwibohora rurakomereje mu guharanira kuva mu bukene no kwihesha agaciro kw’abanyarwanda, nk’uko biteganijwe mu kiganiro gitangwa na Dr. Yohani Kayinamura ku isaha ya 10h15 i Texas.

Akanyamuneza ni kenshi.
Akanyamuneza ni kenshi.

Ni ku nshuro ya mbere iri huriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga ribaye, ariko abaryitabiriye bakaba basaba ko yaba intango yo guhura no kuganira ku byakubaka u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka