Dady de Maximo yabuze umuvandimwe we azize uburwayi

Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli Dady de Maximo Mwicira Mitali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10/04/2014 yapfushije mushiki we umwe yari afite Clarisse Usanase Mwicira Mitali akaba yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga yari amazemo igihe kirenga icyumweru.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatatu Dady de Maximo yashyize ubutumwa kuri facebook ahamagarira inshuti n’abavandimwe kumufasha gusabira mushiki we ndetse ku itariki 30/03/2014 ashimira abamufashije mu masengesho avuga ko mushiki we yavuye muri koma yamatamgiye kumenya abantu.

Gusa n’ubwo yavuye muri koma uburwayi bwakomeje kumumerera nabi kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10/04/2014 uyu mushiki we Clarisse Usanase Mwicira Mitali yahise yitaba Imana.

Dady de Maximo.
Dady de Maximo.

Mu butumwa yanyujije kuri facebook mu ndimi eshatu, Dady de Maximo yagize ati: “It is with deep regret and sorrow that I humbly inform you that my lovely young sister MWICIRA-MITALI-USANASE Clarisse passed away unexpectedly and peacefully in the early hours of this morning Thursday April 10,2014.

Ni numubabaro udasanzwe, mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko mushiki wanjye nkunda umwe nagize mu buzima MWICIRA-MITALI-USANASE Clarisse yitabye Imana mu mu mahoro muri iri joro rikeye kuwa kane 10/04/2014.

C’est avec une profonde tristesse que je vous annonce le décès de ma petite soeur bien aimée MWICIRA-MITALI-USANASE Clarisse survenu aujourd’hui jeudi le 10/04/2014.”

Uyu mushiki wa dadi de Maximo yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko akaba ariwe mushiki we wenyine yari afite. Imana imwakire mu bayo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka