DRC yemeye gusinya amasezerano aca ubuhunzi nyuma yo gukora ibarura ry’abahahungiye
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyemeye kubanza gukora ibarura ry’impunzi zahungiye muri iki gihugu kivuga ko zitazwi n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, kugira ngo izabone uko isinya amasezerano aca ubuhunzi muri iki gihugu.
Iki gihugu cyabyemereye mu nama y’iminsi ibiri yahuzaga u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yaberaga Kigali.
Iyi yigaga ku bibazo by’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bwa kongo n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda kizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 30/06/2013.

Hanaganiriwe kandi ikibazo kijyanye n’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda n’icyakorwa kugira ngo zibashe gutahuka.
Abitabiriye inama bemeye ko mu gihe kitarenze amezi atatu, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo izaba yamaze kubarura umubare w’impunzi z’Abanyarwanda batuye ku butaka bwayo.
Ibyo bikazakorwa hagamijwe kureba uburyo bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange.
Muri iryo barura kandi ngo hazanamenyekana abifuza gutaha ku bushake cyangwa abashaka kuguma muri Kongo ariko batitwa impunzi, nk’uko icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange cyibiteganya.
Nyuma y’iryo barura ibihugu byombi bizongera bihure biganire ku bijyanye no gufasha impunzi bitewe n’ibyifuzo byazo.
Richard Muyej Mangeze, Ministiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Kongo, yatangaje ko yishimiye cyane imyanzuro yafatiwe muri iyo nama, ashimangira ko Leta ye yiteguye gushyira ingufu mu kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kandi nyuzwe n’imyanzuro yafashwe nyuma y’iminsi ibiri impuguke ziganira ku bibazo by’impunzi hano i Kigali. Nishimiye cyane ko tubashije kugira imyumvire imwe kubijyanye no gukemura ibibazo by’impunzi bimaze igihe kirekire.”
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari yakomeje kugaragaza ko ititeguye gutangaza ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange nk’uko biteganijwe.
Congo yagaragazaga impungenge ivuga ko byazayiteza ibibazo mu gihe yatangaza icyo cyemezo itari yabasha kubarura impunzi zituye ku butaka bwayo.
Seraphine Mukantabana, Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza mu Rwanda, avuga ko hakiri ibyo gutegereza kuko ku bwe yumva tariki 30/06/2013 bidasobanuye ko impunzi z’Abanyarwanda zose zizataha.
Avuga ko ahubwo buri gihugu bitewe n’amategeko yacyo n’umwihariko w’impunzi gicumbikiye kizafata ingamba zo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange.
Ati: “Niyo mpamvu impungenge za Kongo twazumvise dushingiye ku bunini bwa kiriya gihugu ndetse no kuba gicumbikiye impuzni nyinshi z’Abanyarwanda.”
Ministiri mukantabana yatangaje ko u Rwanda na Congo bizakomeza gufatanya gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, binyuze mu nzira z’umubano ibihugu bifitanye, cyane cyane ko abasaga 90% b’Abanyarwanda batahuka baturuka muri iki gihugu.
Ku bijyanye n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, Ministiri Mukantabana yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na DRC gushaka icyagarura umutekano muri icyo gihugu kugira ngo impunzi zibashez’abanyekongo gutahuka.
Muri iki gihe habura iminsi micye ngo icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda gitangira gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda rukomeje kugirana ibiganiro n’ibihugu bicumbikiye umubare munini w’impunzi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kuba hafashwe icyemezo cyo gucyura impunzi ariko ndatekereza ko icyihutirwaga ari gushaka umutekano mu burasirazuba bwa congo nyuma impunzi z’abanyekongo ziri mu rda zgasubira iwabo.naho abanyarwanda bahungiye muri congo nibaze bafatanye n’abandi kubaka u rwababyaye kuko Ntabwo kintu kibi nko kwitwa impunzi.