DRC yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi
Mu rukerera tariki 5 Ugushyingo 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.
Ni umupaka usanzwe ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, imodoka nyinshi zijyana ibicuruzwa n’ umucanga zikawujyana mu mujyi wa Goma.
Icyakora kuva mu gitondo nta modoka yambukaga ndetse n’ abagenzi bose bababujijwe kwambuka.
Umurongo w’imodoka zitwaye imizigo irimo lisansi, umucanga n’ibicuruzwa zitonze umurongo ku mupaka munini.
Abantu benshi basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma batonze umurongo kandi ntibafite igisubizo niba umupaka ufungurwa.
Icyakora bamwe mu bakorera mu mujyi wa Goma barimo kunyura ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka Petite barrière.
Abaturage bagerageje kwambuka yaba Abanyekongo cyangwa Abanyarwanda, abayobozi bo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babasabye gusubira inyuma, bavuga ko bagiye mu nama,
Nubwo hataramenyakana impamvu yatumye umupaka ufungwa, harakekwa uburakari bwatewe no gutsindwa no gupfusha abasirikare benshi kwa FARDC ku rugamba ihanganyemo na M23 muri teritwari ya Masisi, Lubero na Walikale.
Bamwe bagerageje kwambuka umupaka basubijwe inyuma bavuga ko batakwemeza impamvu yatumye umupaka ufungwa kuko imikoranire y’umupaka muto imeze neza, hagacyekwa indi mpamvu itaramenyakana yatumye bamenyesha ko abashaka kujya muri Goma banyura kuri Petite Barrière aho gukoresha umupaka munini.
Icyakora bije bitunguranye mu gihe u Rwanda na DRC bamaze iminsi mu biganiro mu kugarura umwuka mwiza, ndetse hakaba harabaye kumvikana mu guhashya Umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda na DRC.
Andi makuru ava i Goma aravuga ko ifungwa ry’umupaka rishobora kuba ryatewe n’ inama ya SADC yabereye hafi aho.
Ohereza igitekerezo
|