DRC: Umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR yishwe

Umutwe w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) watangaje ko inyeshyamba za Mai- Mai zaraye zivuganye Colonel Jean Marie Vianney Kanzeguhera wari uzwi cyane ku izina rya Sadiki, wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR mu ntara ya Kivu.

Uyu mugabo yivuganwe kubera amakimbirane yari hagati y’iyi mitwe yombi; FDLR na Mai-Mai kubera ubwicanyi bwabereye Kibua na Luvungi umwaka ushize wa 2010.

Iri shami rya Loni ritangaza ko ubusanzwe FDLR na Mai-Mai byakoranaga kuko bajyaga bahuzwa cyane no kugaba ibitero mu duce tunyuranye muri Congo.

Tariki ya 30 Nyakanga na 2 Kanama umwaka ushize, iyi mitwe yombi yagabye igitero muri Kibua na Luvungi barasahura banahica abantu barega 3000.

Ikinyamakuru Afroamerica dukesha iyi nkuru gitangaza ko inyeshyamba za Mai-Mai zikomeje kwigamba ko zishe Sadiki kubera ubugambanyi FDLR yabakoreye mu bihe bishize.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka