DRC: Inyeshyamba 5 za FDLR n’umusirikare wa FARDC baguye mu mirwano

Inyeshyamba 5 za FDLR n’umusirikare umwe w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) baguye mu mirwano yabahuje ku cyumweru tariki 01/04/2012 ku muhanda wa Nyaruhange – Birwa mu Karere ka Rutshuru.

Abasirikare ba Kongo barwanye n’inyeshyamba za FDLR-Soki mu bitero bibiri bagabweho mu birindiro byabo bya Nyarukwangara na Nyaruhange mu byumweru bibiri bishize.

Ingabo za Kongo zagabye ibitero kuri FDLR mu rwego rwo kwihimura ibitero FDLR yari imaze iminsi igabye ku ngabo za FARDC; nk’uko bitangazwa na Radiyo Okapi.

Hagati ya tariki 25-26/03/2012, inyeshyamba za FDLR itsinda rya Soki zateye ibirindiro bya FARDC i Nyarukwangara zica abasirikare ba Kongo n’umupasiteri w’itorero rikorera aho; nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri ako gace.

Izo nyeshyamba zongeye kugaba ibitero mu mudugudu wa Nyaruhange zica umuyobozi waho.

Abayobozi b’i Nyamilima basobanura ko iyo mirwano yatumye abaturage b’i Buganza, Nyarukwangara, Nyaruhange na Ishasha bava mu byabo bahungira mu tundi duce. Bamwe bahungiye mu gihugu cy’u Bugande.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho inkuru zishyushye.niba mufite akanya muzasure Rusizi ahitwa Gatandara haririwe inyama z’abantu mu gihe cya genocide y’abatutsi.Ni hafi y’ibiro by’akarere.Umudamu yotsaga iyo mushikaki mperuka afungiye muri gereza nkuru ya Rusizi.Ibindi mwahamagara kuri 0785368533.

kayumba sebastien yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka