Cyome: Haracyari kutumvikana hagati y’akarere na GMC mu kwishyura amazu y’abaturage yangijwe n’ubucukuzi

Kutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubuyobozi bwa sosiyete yakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako karere yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), bikomeje guheza mu gihirahiro imiryango 18 yasenyewe amazu n’ibikorwa by’iyo sosiyete ubu bamwe bakaba bagisembera kuko amazu yabo atagishoboye guturwamo.

Hashize igihe kirenga imyaka ibiri izi nzego zose zitumvikana ku mubare w’amazu akwiye kwishyurwa ndetse n’agaciro kayo, ari nako abaturage bakomeza gusaba kurenganurwa. Iki kibazo cyakurikiranywe n’inzego nyinshi zaba iz’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse n’ubuyobozi bw’Intara na minisiteri ifite ubucukuzi mu nshingano.

Muri Nyakanga 2013, iki kibazo cyahagurukije umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA, bwana Imena Evode, maze asaba ko umwaka wa 2013 wasiga ibyo bibazo byose bikemutse, ndetse iyo sosiyete ihagarikwa by’agateganyo ariko iza kongera gusubukura ibikorwa kugeza ubwo ifunze imiryango mu mpera za Gicurasi 2014.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umutungo kamere, Imena Evode, yasabye ko bitarenza ukwezi kwa munani abaturage batishyuwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere, Imena Evode, yasabye ko bitarenza ukwezi kwa munani abaturage batishyuwe.

GMC yacukuraga koruta na gasegereti mu murenge wa Gatumba yakomeje gushyiraho amananiza ivuga ko izazana abahanga bayo mubyo gupima no guha agaciro ubutaka n’ibiburiho maze bakaba aribo bemeza ibyangijwe n’ubucukuzi ndetse n’ikiguzi cyabyo ariko igihe cyo kubikora gisubikwa kenshi.

Kuwa 16 nyakanga 2014, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yadutangarije ko akarere kagiye gukoresha abakozi bako mu gupima no kubarira iyo mitungo kandi ko byose bizaba byarangiye mu minsi irindwi. Binyujijwe ku muyobozi wayo wungirije Munana Ruzindana, GMC yemeye gushyira mu bikorwa ibizava mu bipimo bizagaragazwa n’abakozi b’akarere babishinzwe.

Kuri uyu wa 6 Kanama, akarere kagaragarije GMC na MINIRENA ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho wayo Imena Evode, ibyavuye muri iryo pimwa aho basanze iyo sosiyete isabwa gutanga miliyoni 42 n’ibihumbi 800 kugira ngo yishyure abaturage bose bari ku rutonde rw’abangirijwe imitungo.

Amwe mu mazu atavugwaho rumwe kubirebana no kwimura abaturage.
Amwe mu mazu atavugwaho rumwe kubirebana no kwimura abaturage.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, umuyobozi wungirije wa GMC Munana Ruzindana yadutangarije ko nabo bazazana abatekinisiye babo ngo bakabanza kwemeza niba ayo mazu agomba gusanwa cyangwa kwimurwa, mu gihe izi mpaka zakozwe igihe kinini.

Mu minsi ishize GMC yatanze amatangazo mu binyamakuru ndetse inayamanika mu mirenge n’utugari, isaba abafitanye ibibazo nayo bose ko bagomba kuba babigejeje ku cyicaro cyayo bitarenze tariki 15 Kanama 2014 hamwe n’ibimenyetso ko bafitanye ikibazo nayo, kandi ko nyuma y’icyo gihe nta kibazo bazongera kwakira, dore ko iyo sosiyete ubu irimo kugurisha umutungo wayo.

Bamwe mu baturage bari ku rutonde rw’abangirijwe amazu bagiye kwiyandikisha muri ubwo buryo babwiwe ko nta bimenyetso bihari kuko nta biciro byahawe imitungo yabo, bityo bakaba bagomba kubibaza akarere.

Bamwe barimutse ubu baracumbika kuko inzu zengaga kubagwaho.
Bamwe barimutse ubu baracumbika kuko inzu zengaga kubagwaho.

Mukarusagara Beatrice na Gatera Cyriaque, bamwe mu basenyewe amazu basanga uko kudahuza kw’akarere na GMC bigamije gutinza kwishyurwa bityo byagera ku itariki ntarengwa bahawe bagahita Babura ibyabo. Bamwe muri aba baturage bagerageje kugera ahabereye ibirori byo gufungura ubucukuzi nyuma yo gusezera kwa GMC ntibemerewe kwinjira aho byabereye.

Hakomeje kwibazwa ikihishe inyuma yo kutishyura aba baturage (bamwe babayeho bacumbitse) mu gihe amategeko agenga ubucukuzi ateganya ko ukora ubucukuzi agomba kwimura abaturage bose batuye aho abukorera.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi byigweho neza maze aba batutage barenganurwe naho bundi bitabaye ibyo abaturage baba baharenganira kandi turizera ko bikkemuka vuba

kabara yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

ariko rero hakagiye rwose ibikozwe byose bitakabagamye abaturage nukuri , nonese ko ai bo biba bikorerwa kuki hakagombye kubaho kubabangamire kugera naho bavuga ko babangamiye nibikorwa byitwa ko biteza imbere igihugu

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka