Cyanika: Abari ku Rugerero barahumurizwa nyuma yo kumenya amanota yabo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, asaba Intore ziri ku Rugerero muri uwo murenge gukomeza gukora Urugerero badacika intege nubwo bamenye amanota yabo y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Nkanika Jean Marie Vianney avuga ibi mu gihe hari bamwe mu banyeshuri bari ku Rugerero batangiye gucika intege kubera ko babonye amanota make cyangwa se bamwe bagatsindwa maze bakumva ko batakomeza gukora Urugerero.

Uyu muyobozi asaba izo ntore kudacika integer agira ati “Nubwo amanota yaje bamwe bagatangira gucika intege, abatsinzwe, abandi babonye make, bituma bacika intege, twongera kubasubizamo imbara ngo bashyiremo imbaraga bakore, kuko gutsindwa bibaho, kandi kandi no gutsinda nabyo bibaho”.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buzakorana inama n’abanyeshuri bari ku Rugerero mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kubongeramo imbaraga kugira ngo bose bazasoze Urugerero bariho rugomba kumara amezi atatu.
Tariki 22/01/2013 nibwo Itorero ryo ku Rugerero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu karere ka Burera ryatangirijwe mu murenge wa Cyanika. Uwo munsi, Minisitiri w’uburezi, Dr.Vicent Biruta, yasabye ababyeyi bo mu karere ka Burera kutazajya babuza abana babo kujya ku Rugerero kuko rufitiye igihugu cy’u Rwanda akamaro.
Itorero ryo ku Rugerero ry’amezi atatu ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Hafashwe icyo cyemezo kuko urwo rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruba rujijutse kuburyo rushobora gufasha byinshi mu iterambere ry’u Rwanda; nk’uko Misitiri Biruta yabisobanuye.
Abanyeshuri bari ku Rugerero bakorera ubushake ibikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro. Ku minsi bakoreraho ibyo bikorwa, babitangira saa moya za mu gitondo bakageza saa sita za kumanywa, ubundi nyuma ya saa sita bakajya mu rugo gukora indi mirimo iwabo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|