Cyamunara ibera muri Ambasade ya Amerika ngo ibangamiwe n’abakomisiyoneri

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika ijya ifata igihe ikagurisha muri cyamunara bimwe bikoresho byayo byakoreshejwe, ku giciro gito gikurura benshi; ariko ngo itangiye kujya ibangamirwa n’abakomisiyoneri bahanika ibiciro, nabo baba batahatanzwe.

Bamwe mu bari bitabiriye kugura ibintu ku wa gatandatu tariki 11/5/2013, binuba bavuga ko abakomisiyoneri basigaye bakorana n’abagurisha ibyo bikoresho muri cyamunara, bakabicururiza aho muri Ambasade, kandi nyamara ngo biba byatanzwe ku giciro gito cyane.

Jean Marie Nzabamwita wari uje kugura intebe ati:“Ni ubwa kabiri nje muri iyi cyamunara; ubwa mbere nari naje kureba uko biteye nsanga ibiciro biri hasi cyane, ndavuga nti ‘ubwa kabiri sinzacikwa’, none ubu ntunguwe no kumva intebe ebyiri zo mu biro ari amafaranga ibihumbi 260, mu gihe mu mujyi zigurwa ibihumbi 85”.

“Ikibazo kiriho ni abakomisiyoneri baba bishyize mu matsinda, ambasade yatangaza igiciro kiri hasi cyane, bo ntibirirwe buriza gahoro gahoro, bagahita bahanika igiciro twe tukarekera aho tukitahira”, nk’uko Nzabamwita yinubye, nyuma yo gutakaza igihe cye n’amafaranga 500 yo kwinjira muri cyamunara.

Nsanzimana Albert yari mu bantu bashima ibyo bikoresho by’abanyamerika, kuko biba bikomeye, ariko nawe yatashye atishimye nyuma yo kubura igikoresho gikonjesha (frigo) kandi akibona, kubera igiciro gihanitse cyane.

Benshi bari bamaze kumenya iby'iyo cyamunara, ku buryo imihanda yuzura amamodoka y'abaza kugura ibintu.
Benshi bari bamaze kumenya iby’iyo cyamunara, ku buryo imihanda yuzura amamodoka y’abaza kugura ibintu.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda itangaza cyamunara ku rubuga rwayo rwa internet, ko ifite ibikoresho bigurwa make cyane, aho nk’ipikipiki(moto) yakoreshejwe mu gihe gito ishobora kugurwa amafaranga ibihumbi 300, mu gihe inshyashya itajya munsi ya miriyoni imwe n’ibihumbi 300.

Abantu bamaze kumenya ko iyo cyamunara ijya ibaho muri ambasade ya Amerika, nka kabiri mu mwaka (nk’uko abayitabira babivuga), ku buryo baza ari benshi cyane, abazanye amamodoka bikabagora kubona aho bayaparika.

Ntibyashobotse kubona urundi rwego rutanga amakuru asobanura iby’iyo cyamunara, nk’igihe gihamye ibera, n’uburyo abaza kuyiguriramo ibintu bashira ingingimira.

Muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Kigali, bajya bagurisha ibikoresho byaho byakoreshejwe, byaba ibyo mu nzu no mu biro hafi ya byose, ndetse n’ibinyabiziga birimo za moto n’imodoka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ikitubabaza nuko aburiza ibiciro barazwi,mwebwe mukora iki ngo bitahinduka?

Makenga Romeo yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

firigo bafite nubuhebwoko

damaseni yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

EREGA PADIRI TURABIZI KO ATUBESHYA.GUSA NAWE SIWE N’AKAZI KDI KARAMUTUNZE.UBWO RERO TUMENYE UBWENGE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

nanjye nihaboneka AGS ya mooto muzambwire nze nigurire

Marc Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Hello

Iki ni icyibazo Police ikwiriye gukurikirana kuko ubu hajemo ubujura no mu mazu ,bishyira hamwe bakagura amazu bahenze wahagera wigurira bakagukanga , cg se bakayihendesha bank zikabaha akantu ibi bikwiye gucika .
Murakoze

Kalisa yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka