Cyahinda: Kagame tuzamutora igihe cyose azaba agihumeka –Abasigajwe inyuma n’amateka

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yavugururwa, maze bakabasha kongera kwitorera Perezida, Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu, kandi ko ngo bazakomeza kumutora igihe cyose azaba agihumeka.

Aba bahejwe n’amateka bavuga ko ibi babyifuza kuko ngo Perezida Paul Kagame ariwe wabahaye ijambo mu bandi banyarwanda mu gihe bari barahejwe batagera aho abandi bari.

Nyirategejo Marcelline utuye mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Gasasa, Umurenge wa Cyahinda avuga ko Perezida Paul Kagame yahaye abahejwe inyuma n’amateka umwanya wo kugaragara mu bandi, ubu ngo bakaba basigaye bakaraba nabo bagacya kandi mbere ngo bitarabagaho.

Nyirategejo avuga ko bazatora Perezida Kagame igihe cyose azaba agihumeka.
Nyirategejo avuga ko bazatora Perezida Kagame igihe cyose azaba agihumeka.

Ati “Twebwe abahejwe n’amateka iyo twageraga nk’ahabaye ibirori twarihezaga, ariko ubu turajya mu bandi haba hari ibyo kunywa byateguwe tukabisangira n’abandi. Nta wahejwe n’amateka wambaraga igitenge cya wax, ariko uno munsi ndambara wax nkambara inkweto nanjye ngasirimuka, kandi nta wundi wabitugejejeho utari Paul Kagame”.

Nyirategejo avuga ko igihe iyi ngingo ya 101 y’itegeko nshinga yaba ihindutse biteguye guzatora Perezida Paul Kagame igihe cyose azaba agihumeka umwuka w’abazima.

Ati “Umubyeyi wacu Paul Kagame, ku bwanjye igihe azaba agihumeka umwuka w’abazima nzamutora akomeze atuyobore”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko ari uburengenzira bw’abaturage gusaba ibyo bifuza, bityo ngo ibyifuzo by’abaturage ba Nyaruguru ku kuvugurura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga nabyo bikazagezwa mu nzego zibishinzwe.

Habitegeko avuga ko ari uburenganzira bw'abaturage kwihitiramo ubayobora babona ubabereye.
Habitegeko avuga ko ari uburenganzira bw’abaturage kwihitiramo ubayobora babona ubabereye.

Ibi aba bahejwe inyuma n’amateka babitangaje mu gihe hirya no hino abanyarwanda bari gusaba inteko ishinga amategeko ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa, hamwe bakabinyuza mu nyandiko, cyangwa se abandi bagasaba ubuyobozi ko bwabibagereza ku babishinzwe.

Icyakora aba bahejwe n’amateka bo bavuga ko batekereje kwandika ariko bagahura n’imbogamizi z’uko abanshi muri bo batabizi, akaba ariyo mpamvu bahisemo gutuma abayobozi kubagereza ibyifuzo byabo ku nzego zibishinzwe.

Chales RUZINDANA

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi aba bavuga ni ukuri, tuzamutora maze akomeze adufashe kugera kubindi byiza twiyemeje

camera yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka