Croix-Rouge yashyikirije Akarere ka Nyabihu umudugudu wa Kijyambere

Ku wa 8 Gicurasi 2015, Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wijihije umunsi mpuzahanga wa Croix-Rouge ushyikiriza Akarere ka Nyabihu umudugudu wa Kijyambere ugizwe n’amazu 180 yubakiwe abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abirukanywe muri Tanzaniya n’abandi batishoboye bari batuye mu manegeka.

Umudugudu wubatswe na Croix-Rouge uri mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 450.

Umuyobozi wa Croix-Rouge mu Rwanda, Dr. Nzigiye Bérnard avuga ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo guhangana n’ibiza no gukura abaturage mu manegeka, nk’uko umunsi mukuru bizihizaga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongerera abaturage ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no guhangana n’ingaruka z’ibiza”.

Minisitiri Mukantabana n'abandi bayobozi bataha ku mugaragaro umudugudu wubatswe na Croix Rouge.
Minisitiri Mukantabana n’abandi bayobozi bataha ku mugaragaro umudugudu wubatswe na Croix Rouge.

Amazu yubatswe afite ubushobozi bwo kwihanganira ibiza by’umuyaga n’imyuzure kuko yubatswe hagendewe ku biza byibasira Akarere ka Nyabihu, akaba ari amazu yubatswe abayubakirwa babigizemo uruhare kuko bakurikiranaga uko yubakwa ndetse bakagira n’akazi bakora bagahembwa.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Séraphine MUKANTABANA watashye aya mazu yashimye uburyo umuryango wa Croix-Rouge ufatanya na Leta gushaka ibisubizo by’imibereho y’abanyarwanda mu guhangana n’ibiza, ahamagarira n’indi miryango gufasha abakiri mu manegeka kuyavamo.

Croix-Rouge yafashije abubakiwe kugira isuku no kurwanya imirire mibi bahabwa amatungo magufi arimo intama 420, ndetse n’abana batuye muri uyu mudugudu bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri.

Umudugudu wubatswe na Croix Rouge y'u Rwanda washyikirijwe ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu.
Umudugudu wubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda washyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu.

Karibori Antoinette, umuturage wubakiwe inzu na Croix-Rouge, avuga ko atari afite ikibanza n’ubushobozi bwo kwiyubakira, ku buryo inzu yahawe ngo iyo ayiryamyemo ashimira Imana na Croix-Rouge bamufashije kubona aho aba n’abana be bane. Cyakora avuga ko nta nzugi zifite kimwe n’idari.

Karibori avuga ko umudugudu bubakiwe begerejwe amazi, amashuri n’ivuriro ariko ngo nta mashanyarazi begerejwe kandi ari ingenzi, ndetse ngo bakeneye no guhabwa ubutaka bwo guhinga kuko benshi mu bahatuye nta yindi mirimo bafite.

Karibori mu nzu yahawe na Croix Rouge y'u Rwanda.
Karibori mu nzu yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Croix-Rouge ivuga ko mu kubaka amazu yafashijwe na Leta yashyigikiye uyu munshinga, Akarere ka Nyabihu katanze ikibanza, n’umuryango mpuzamahanga watanze imodoka yikoreye amasima imifuka ibihumbi 14 yakoreshejwe mu kubaka.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabasuhuze natwe twaracikanwe

Nzabamwita.f yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Turabasuhuze natwe twaracikanwe

Nzabamwita.f yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

croix rouge yakoze neza yubakira aba bafite ibibazo bitandukanye, aba bahawe aya mazu barusheho kwigira no kwiteza imbere

gisaza yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka