Convention Center izafatirwaho urugero rw’inyubako z’iterambere rirambye
Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) kivuga ko imyubakire iharanira iterambere rirambye izatangira gusuzumirwa ku nyubako ya “Convention Center”.
Iyi nyubako iri ku Kimihurura muri Kigali yagenewe iserukiramuco n’imyidagaduro, inama ikaba na hoteli, iteganyijwe gutangira gukoreshwa mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2016.

Eng. Didier Sagashya, umuyobozi wa RHA, avuga ko ‘Convention Center’ izaba ifite uburyo bugezweho bwo gukoresha neza ingufu z’amashanyarazi, ubutaka, amazi no kwirinda kwangiza ibidukikije.
Agira ati “Icyo nzi ni uko hari gahunda yo gushaka ikigo kizatanga amanota ku myubakire igezweho mu Rwanda duhereye kuri ‘Convention Center’."
Avuga ko icyo kigo kizareba uburyo hitawe ku ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere w’igihugu.
Politiki y’iterambere rirambye mu myubakire
Politiki ya Leta yashyizweho mu 2015, igena uburyo bwo kubungabunga ikoreshwa ry’ingufu, ubutaka n’amazi, igomba gukurikizwa mu igenamigambi ry’imyubakire inoze y’imijyi mu Rwanda.
Igena kandi uburyo bw’imyubakire irambye, aho isaba abubaka gukoresha ibikoresho bikomeye kandi bitangiza ubuzima bw’abantu.
Amazu yubakwa agomba kuba yinjirwamo n’urumuri rw’izuba n’umuyaga, mu rwego rwo kurinda ko ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa mu gihe kitari ngombwa.
Eng. Sagashya avuga ko ibi biri mu byo Leta isaba umuntu wese ushaka kubaka, ikamubaza ikigero cy’amashanyarazi azashobora kubungabunga; niba yarerekeje inyubako aho umuyaga uturuka.
Imusaba kandi kugira uburyo bwo gufata amazi no gutunganya ay’imyanda no kwirinda guhumanya ikirere n’umwuka.
Leta ivuga ko igamije gushyira inyubako mu byiciro by’amanota hakurikijwe ko zujuje ibisabwa mu guharanira iterambere rirambye, rishingiye ku ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere no kurengera ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|