Congo yemeye ko nayo ihangayikishijwe na FDLR isaba u Rwanda kuyifasha kuyirandura

Mu biganiro byahuzaga Sena z’u Rwanda n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyijwe gutangiza ubufatanye mu kurandura imitwe y’twaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, biturutse ku gitekerezo cya Sena y’iki gihugu yemeye ko umutwe wa FDLR ubangamiye iki gihugu ukanahungabanya umutekano w’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17/10/2013, Jean Damascene Bizimana uyoboye komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri Sena y’u Rwanda, yatangaje ko Sena ya Congo yeruye ikemera ko u Rwanda ruramutse rufashije iki gihugu kurangiza M23 nayo yarufasha kurwanya FDLR kuko n’ubusanzwe ibangamiye ubusugire bw’igihugu.

Senateri Bizimana uhagarariye komisiyo y'ububanyi n'amahanga muri Sena y'u Rwanda asobanura ku by'uruzinduko baherutse kugiriria muri Congo.
Senateri Bizimana uhagarariye komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri Sena y’u Rwanda asobanura ku by’uruzinduko baherutse kugiriria muri Congo.

Yagize ati: “Hari ikibazo kinini cya FDLRtugaragaza uruhare FDLR ifite mu gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ndetse no gukomeza gukora ibyaha bikomeye harimo n’ibyaha bya Jenoside byibasiye inyoko muntu dusoza banemeye ko FDLR inakorera ibyaha byinshi Abanyekongo.

Bo bakanatubwira bati iyaba twari tubishoboye ikibazo cya FDLR tukagikemura ariko namwe mukadufasha gucyemura icya M23.”

Muri iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru ibyaganiriweho mu biganiro by’abakuru ba za Sena zombie, ku ruhande rw’u Rwanda iyobowe na Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, ngo icyari kigamijwe kwari ugushakira amahoro akarere k’uburasirazuba.

Mu biganiro aba basenateri bibanzeho, harimo uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Addis Ababa, iha inshingano RDC zo kuganira no kugirana imishyikirano mu rwego rwa politiki n’abagize m23 mu rwego rwo kugarura umutekano n’amahoro mu Karere.

Gusa ngo Abanyekongo bose, baracyabona u Rwanda nk’igihugu gifasha umutwe wa M23, n’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda badahwema kuberaka ko ibyo nta kuri na mba kurimo.

Gusa ngo uretse kugirana ibyo biganiro bareba icyakorwa ngo ikibazo cy’umutekano mucye gikemuke, bavuze ko nabo atari bo bafata ibyemezo, gusa ngo, bifuje ko u Rwanda rwakongera gufatanya na Congo, nk’uko bafatanyaga mu cyitwaga Umoja wetu, aho n’uyu umutwe wa FDRL wari warigijweyo ku buryo bugaragara.

Uru ruzinduko rw’intumwa z’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri Congo, rubaye nyuma y’amezi atanu gusa, intumwa z’inteko ishinga amatego ya Congo zivuye mu Rwanda, ziyobowe na Perezida Sena Leon Kengo wa Dondo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka